Amandah yabitangaje mu butumwa yacishije ku mbuga nkoranyambaga, aho yagaragaje ko yasabye imbabazi uyu mukobwa mugenzi we, bamaze imyaka irenga ibiri bakundana.
Muri ubu butumwa yatangiye yisegura kuri uyu mukunzi we avuga ko ababajwe n’ibyabaye, avuga ko atagombaga gushyira hanze ubutumwa buvuga uyu mukobwa nk’umugome kuko bitari bikenewe.
Yabwiye abo byagizeho ingaruka yaba mu muryango wa Amollo Karol cyangwa inshuti, ko atabikoze afite umugambi wo kubakomeretsa.
Ati “Ku bo byagezeho, yaba inshuti zawe za hafi cyangwa umuryango wawe, sinigeze nshaka kubabaza umuntu uwo ari we wese. Ndashaka ko ibi birangira burundu. Ntabwo nagombaga gushyira hanze ibyo nahashyize, kandi nizeye ko twese dushobora kubyibagirwa tugakomereza aho. Mu gihe runaka.”
Yakomeje amushimagiza avuga ko yamubaye hafi mu bihe bikomeye, we n’umwana we.
Ati “Mu by’ukuri, wambaye hafi cyane igihe nagukeneye kurusha ibindi, njyewe n’umukobwa wanjye. Icyo nakora gito ni ukugushimira. Nizera ko ibi bizagira icyo bisobanuraho mu gihe kizaza ku bantu bose batuzi.”
“Muri Mata 2025 ubwo byose byatangiraga, hari byinshi byari biri kuba. Nari mbabaye cyane. Nafashe ibyemezo bitari bikwiye. Nashyize hanze ibintu byinshi. Ntibyari bikenewe. Sinifuzaga ko abantu bagufata nk’umuntu w’umugome. Cyangwa se rubanda muri rusange.”
Yasoje agira ati “Nizeye ko imikoranire waba waratakaje yaba mu bucuruzi cyangwa mu buzima busanzwe, izasubirana. Imana iguhe umugisha.”
Mu mpera za Werurwe 2025, Amandah yatangaje iby’ihohoterwa yavugaga, ko yakorewe n’uyu mukobwa bakundana.
Icyo gihe, Amandah Darling yasangije abamukurikira amashusho y’inshuro ebyiri uyu mukobwa bakundanaga yabaga ari kumukubita.
Ati “Reka mbisubiremo abantu ni babi, bafite ihungabana ryabo. Niba utangiye kubona ibimenyetso hunga. Ibi byose byarabaga nkahitamo kuhaguma. Natekerezaga ko wenda ari njye wabaga yakosheje kugeza ubwo nari ngiye kuhatakariza ubuzima. Ntabwo ntewe ikimwaro no kuvayo ngo mvuge.”
Uyu mukobwa yavugaga ko kuvayo akavuga bitamuteye isoni kuko ibitekerezo by’abamunenga n’abamuseka bitamubabaza nk’uko yababajwe n’umukunzi we, ahamya ko yamufataga nk’inyamanswa.
Ikindi Amandah Darling yavugaga ko cyamubabaje ni uko uyu mukobwa bamaze igihe bakundana, ngo yari yaramuteranyije n’umubyeyi we, akamukura ku nshuti n’abavandimwe.
Mu yandi mashusho y’icyo gihe, Amandah yasangije agaragara ari gukubitwa n’uyu mukobwa bakundana, inshuti ye iri kumusabira imbabazi ngo bareke kumukubita.
Si ubwa mbere Amandah Darling yari agiranye ibibazo n’uyu mukobwa bakundana, kuko mu 2023 nabwo bakozanyijeho ndetse birangira uyu mukobwa yahukanye ataha mu Rwanda, ndetse icyo gihe mu kiganiro yahaye IGIHE yahishuye ko yazinutswe burundu ibyo gukundana n’abakobwa bagenzi be.
Icyo gihe Amandah Darling yafashe umwanya asaba imbabazi umuryango we, inshuti n’abavandimwe baba barakomerekejwe n’ibikorwa yari amazemo iminsi abizeza impinduka.
Icyakora bidateye kabiri, uyu mukobwa yaje gusubira muri Uganda yongera gucudika n’iyi nkumi yari yaramutwaye umutima.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!