– Bwa mbere mu mateka u Rwanda rwagiye mu kibuga
– Ni irushanwa ryatangiye abahatana baseka igihe kigeza aho batana mu mitwe
– Bamwe bararaga rwantambi bashaka gutoroka kubera agahinda
– Umunyarwanda yatanze ubuhamya bw’ukuntu yararaga aririra mu kiringiti
– Ubusambanyi bwaragabanutse ugereranyije n’indi myaka
– Abasigaye mu irushanwa imitima iri kudiha
Big Brother Africa ni irushanwa ry’imibanire, aho bahuriza hamwe mu nzu abantu bavuye mu bihugu bitandukanye, bakabaho mu buzima butambutswa kuri Televiziyo ari naho bahera batangira amanota bamwe bakavamo kugeza hasigaye uhiga abandi.
Ni irushanwa kandi rifite ibihembo biri hejuru dore ko uryegukanye ahembwa ibihumbi 300 by’amadolari ya Amerika ($ 300 000) uyashyize mu mafaranga y’u Rwanda yasaga miliyoni 200.
Ku nshuro yaryo ya mbere, ryabaye ku tariki ya 25 Gicurasi mu mwaka wa 2003 ryitabirwa n’ibihugu 12 rimara iminsi 109.
Iri rushanwa ryatangijwe na Endemol ku bufatanye bw’ ishami rya Televiziyo M-Net ya AfricaMagic na Keagan Petersen, Karen Igho, Cameron Stout, Stefan Ludik, Wendall Robert Parson bafasha mu bijyanye n’amashusho.
Big Brother Africa nyuma y’uko ibaye ku nshuro yayo ya mbere muri 2003 ntiyongeye kuba kugeza mu mwaka wa 2007.
Kuva muri 2007 kugeza muri 2014 ntiyigeze yongera gusiba umwaka n’umwe,kuri ubu iri kuba ku nshuro ya cyenda.
Impundu zavuze i Rwanda rubona amahirwe yo kwinjiramo bwa mbere
Binyuze ku rubuga rwa Big Brother Africa, byatangajwe ko u Rwanda ruzitabira iri rushanwa dore ko yari inshuro ya mbere rugiye kugaragaramo.
Habaye amajonjora y’abagomba guhagararira u Rwanda, ntibyari byoroshye kuko ubwitabire bwari hejuru benshi baje kugerageza amahirwe yabo nubwo atabasekeye bose.
Ibyamamare mu Rwanda nka Teta, Ciney, Mc Tino, n’abandi benshi nabo bari mu bahataniraga kwitabira iri rushanwa.
Nkusi Arthur na Frankie Joe nibo baje gusekerwa n’amahirwe maze bahagararira u Rwanda ku nshuro ya mbere.
U Rwanda rwigaragaje neza bitewe n’ibikorwa byiza byaranze abaruhagarariye, nubwo batagize amahirwe yo kugera kure bemeza ko ari ubumenyi budahagije ku bibera mu irushanwa bari bafite.
Arthur na Frankie bemeza ko bahesheje ishema Abanyarwanda ndetse nabo bafungurirwa amarembo batewe n’ibyo bakoreye muri Afurika y’Epfo.
Ibihe bidasanzwe byaranze iri rushanwa
Irushanwa rya Big Brother Africa ku nshuro yaryo ya 9 ryatangiye tariki 5 Ukwakira 2014 aho abahatana bose bari bageze muri Afurika y’Epfo.
Ryitabiriwe n’abantu 26 aho buri gihugu cyari gihagarariwe n’abantu babiri.
Goitse na Sheilah (Botswana) Kacey na Ma’m Bea (Ghana), Melvin Alusa na Sabina (Kenya),Mr. 256 na Sipe( Malawi), Mira na Trezagah( Mozambique) Luis na Permithias(Namibia), Lilian na Tayo( Nigeria), Frankie na Arthur( Rwanda), Nhlanhla na Samantha( Afurika y’Epfo) , Idris na Laveda ( Tanzania), Ellah na Esther(Uganda), Macky2 na Resa (Zambia) , Butterphly na JJ(Zimbambwe).
Ntibiba byoroshye guhuriza hamwe abantu bafite imico itandukanye, niyo mpamvu hagiye haba ibihe bitazibagirana mu mateka ya Big Brother Africa 9.
Inkongi z’umuriro
Ku ikibitiro mu myiteguro y’irushanwa havutse inkongi y’umuriro isenya inzu iherereye mu Mujyi wa Johannesburg aho ryagombaga kubera, byatumye ryimurirwa itariki ndetse n’aho rizabera.
Ku wa Gatanu wa tariki 19 Ugushyingo 2014, abasigaye mu irushanwa batunguwe no kumva inzogera zitanga umuburo w’inkongi y’umuriro yari igiye gufata inzu babamo bityo buri wese akiza amagara ye , bamwe basohotse bambaye ubusa.
Nti byamaze umwanya munini kuko baje kumbwirwa ko ari Biggie wari ubakanze maze basubira mu mirimo yabo itandukanye.
Inkundo za hato na hato
Nubwo iri rushanwa ryagaragayemo inkundo nyinshi, hagaragayemo kwifata, gutinya camera ndetse no gukomera ku muco bitandukanye n’abandi bitabiraga iri rushanwa mu myaka yatambutse.
Nk’uko urubuga rwa Big Brother rwabitangaje, abantu barakundanaga ariko bakibuka ko camera zihora zibahanze amaso bitandukanye n’imyaka yashize aho wasangaga abasore n’inkumi bafashwe basambana ku bwo kunanirwa kwihanganira kubana mu nzu imwe ari ibitsina bitandukanye.
Idris umwe mu basore bagaragaje gukunda abakobwa cyane, usibye Ellah na Idris bagaragaje urukundo rukomeye, ntitwakwibagirwa Mira wa Mozambique na Luis wa Namibia , Sheilah wa Botswana na Nhlanhla wa Afrika y’Epfo,JJ na Samantha wa Afurika y’Epfo, Laveda wa Tanzania na we yagiye akunda abasore batandukanye ariko ntarase ku ngingo ngo ahitemo umwe.
Rimwe na rimwe aba basore n’inkumi bacishagamo bakarwana cyangwa bagatongana. Ahanini abasore barwanaga bapfa abakobwa ubundi inkumi nazo zigafatana mu mashati zipfa abasore. Rwari uruvangitirane rw’imirwano.
Hari n’abasore bumvanaga imbaraga ku bw’imbaraga z’agasembuye ariko kurakaranya ntibitinde bakiyunga byihuse.
Inkundura z’urudaca
Bitandukanye n’abandi bose bari mu irushanwa, Tayo yaranzwe n’amahane akabije. Ni we waciye agahigo mu kurwana cyane mu irushanwa kuko yagiye agirana ibibazo n’abantu benshi bikarangiye barwanye cyangwa babwiranye nabi bikazana umwuka mubi mu nzu ariko nanone bikaryohera abakurikira irushanwa.
Tayo yagiranye ibibazo na Arthur, Macky2, Frankie, JJ, Alusa n’abandi batandukanye, uretse Tayo, Idris na we yagiranye amakimbirane na Butterphly n’abandi bagiye batongana ku bwo kudahuza.
Nubwo byababazaga abari mu irushanwa, abakurikira BBA bakunze kuvuga ko Tayo ari we muntu uryoshya irushanwa bityo akwiriye ariya madolari.
Ebola ntiyakomye mu nkokora irushanwa
Ubwo irushanwa ryatangira, Afurika yari ihanganye ndetse ihangayikijijwe n’icyorezo cya Ebola.
Irushanwa ryitabiriwe n’abantu bavuye mu bice bitandukanye ndetse n’aho Ebola yari imaze guhitana umubare mwinshi ariko ku bw’amahirwe mu irushanwa ntawagaragaje ibimenyetso by’icyo cyorezo ndetse abariteguye bitwararikaga cyane ku kurinda ubuzima bw’abahatanaga babarinda guhura n’abandi bantu bo hanze kugira ngo hatagira ubanduza.
Urujijo rwatewe n’abantu bashya binjiye mu irushanwa
Buri cyumweru hasezererwaga abantu bitewe n’amajwi make bagize.
Ku ikubitiro hasezerewe Mira wa Mozambique, ku munsi wa 14 w’irushanwa hasezererwa Esther, Lilian na Sabina, ku munsi wa 21 hasezerewe Laveda na Alusa, Arthur, Luis na Kacey Moore beretswe umuryango ku munsi wa 28 w’irushanwa, bakurikiwe na Frankie ndetse na Permithias, nyuma yabo Mr.265 na Samantha barasezerewe.
Biggie yaje kongera abantu bashya mu nzu kugira ngo irushanwa rikomeze riryohe, yifashishje bamwe bu batambutse mu ma rushanwa yabanje harimo Denzel, Elikem, Feza, Leonel , Luclay, Miss P, Natasha , Sulu, Uti, ndetse Vimbai.
Iminsi yakomeje kwicuma ariko Trezagah, Sheilla, Goitse na Ellah ntibyabahiriye ku munsi wa 56 nabo basezerewe mu irushanwa basohokana n’icumi bari bongewemo.
Agahinda ku mitima ya benshi
Ntibyari byoroshye guhuza n’abantu bose,ibi byatumye benshi mu irushanwa bagaragaza amarangamutima yabo igihe kwihangana byabaga byabananiye.
Arthur mu kiganiro n’abanyamakuru akiva mu irushanwa yavuze ko kuba muri iriya nzu ari stress.
Yagize ati, “Hari amajoro menshi naraye ndirira mu buringiti kubera agahinda, haba urwango rudapfa kugaragarira buri wese”.
Yakomeje asobanura inzitizi bahura na zo mu buzima babagamo ndetse yongeraho ko yakumbuye kuvuga ururimi rw’ikinyarwanda kuko nta rundi rurimi rwemerwa muri BBA uretse Icyongereza.
Frankie na we yatewe agahinda kenshi no gukumbura umwana we kuko iteka iyo yamuvugaga yafatwaga n’ikiniga maze akarira.
Benshi bagiye bagaragaza kwihagararaho kuko amarira y’umugabo burya atemba ajya mu nda.
8 basigaye mu irushanwa bahiye icyoba mu gihe risigaje umunsi umwe
Irushanwa kugeza ubu ririmo Tayo(Nigeria), Ma’am Bea(Ghana), Sipe (Malawi), Nhlanla( Afurika y’Epfo), JJ (Zimbabwe),Macky2(Zambia), Butterphly(Zimbabwe) na Idris(Tanzania).
Nubwo bose bifitiye icyizere ndetse buri wese yizeye ko ari we uzegukana umwanya wa mbere, ababurana ari babiri umwe aba yigiza nkana kuko mu munani basigaye hagomba kuvamo umwe wegukana aka kayabo.
Big Brother Africa irasozwa kuri iki Cyumweru tariki ya 7 Ukuboza 2014.
Ubwo baheruka kuganira na Biggie, bose bagiye berekana ko bafitiye amatsiko umunsi wo ku cyumweru nubwo icyoba ari cyinshi mu mitima.
Abitabiriye irushanwa kuva ryatangira uko ari 26 bose barabarizwa muri Afurika y’Epfo.
Biteganyijwe ko ibirori nyir’izina byo kumenya uzatwara igihembo gikuru bizaba ku Cyumweru tariki 7 Ukuboza 2014.



















TANGA IGITEKEREZO