00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amagambo ya Ye kuri Kamala Harris yumije benshi

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 2 February 2025 saa 09:58
Yasuwe :

Umuraperi w’icyamamare, Kanye West usigaye akoresha izina rya Ye, yongeye kuvugisha benshi biturutse ku magambo yavuze kuri Kamala Harris wabaye Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kanye West ‘Ye’ wari umaze igihe adakoresha urubuga rwa X, yongeye kurusubiraho anarukoresha avuga amagambo kuri Kamala Harris, atakiriwe neza n’abamukurikira.

Mu butumwa uyu muraperi yanyujije kuri uru rubuga yagiye avuga ku bintu byinshi kugeza no kuri politiki, aho yagaragaje ko yishimiye kuba Donald Trump yarongeye kuba Perezida, ndetse yikoma Kamala Harris bari bahanganye.

Yanditse ati “Nahoze nifuza gukora imibonano mpuzabitsina na Kamala kugeza atsinzwe. Ntabwo nkiryamana n’abadafite icyo bagezeho’’.

Ye akimara kwandika aya magambo benshi bamusubije ko ibyo yakoze ari ugusuzugura Kamala Harris, wahoze ari Visi Perezida, mu gihe abandi bamunengaga ko ayo magambo adakwiye kuvugwa ku mugaragaro.

Bamwe kandi bamubwiye ko akwiye gusaba imbabazi Kamala, mu gihe hari abandi bavugaga ko bishoboka ko yibwe konti ye akaba atariwe uri kwandika ayo magambo.

Kanye West amaze kubona ko benshi bamugaye ku byo yavuze kuri Kamala, yahise agira ati “Kamala agaragara nk’umuntu mwiza, ndashaka gusaba imbabazi abana be”.

Ibi nabyo ntibyavuzweho rumwe dore ko Kamala ntabana agira uretse abo arera b’umugabo we yabyaranye n’umugore wa mbere.

Abakurikira Ye kuri X bakomeje kumubwira ko ibyo avuze atari byo, ahubwo ko yagakwiye gusaba imbabazi Kamala kuko abana yazisabye ntabo afite.

Kugeza ubu Ye ntacyo arongera kuvuga kuri Kamala uretse ko yahise akoresha ifoto ye kuri ‘profile’ mu rwego rwo kwerekana ko nt akibazo afitanye n’uyu mugore.

Kanye West ‘Ye’ akomeje kunengwa kubera amagambo yavuze kuri Kamala Harris

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages