00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafoto yaranze ibirori bya ‘Kigali Fashion Week’ byabereye ku kiraro cya Kigali Universe

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 28 May 2026 saa 10:50
Yasuwe :

Mu ijoro ryo ku wa 27 Gicurasi 2026 ku kiraro cya Kigali Universe habereye ibirori byo kumurika imideli bya ‘Kigali Fashion Week’, byaherukaga mu myaka irindwi ishize.

Ibi birori byari byahuje abahanga imideli bagera kuri 15 biganjemo abo mu Rwanda, Uganda ndetse no mu bindi bihugu, byanyuze abanyamujyi cyane ko ari ubwa mbere byari bibereye ahantu hanze.

Ku kiraro cyarimbishijwe amatara amurikira abagitambukaho, abakunzi b’ibi birori bicaye ku buryo buteganye. Abamurika imideli babatambukaga hagati bitegereza ubuhanga bwabo mu ntambuko ndetse n’udushya tw’imyenda bari kumurika.

Uretse ibyo kumurika imideli, abitabiriye ibi birori bananyuzwe bikomeye na Bull Dogg waje kubasusurutsa ubwo byaganaga ku musozo atanga ibyishimo ku batari bake bari bakoraniye ku kiraro cya Kigali Universe.

Ku rundi ruhande, ibi birori bibaye ibya mbere bibereye kuri iki kiraro kitaranatahwa ku mugaragaro dore ko nubwo imirimo yo kucyubaka yarangiye gitegerejwe gutahwa mu minsi iri imbere nk’uko IGIHE yabihamirijwe na Kenny Mugarura, umwe mu bayobozi b’iyi nyubako.

Ati “Ntabwo turagitaha ku mugaragaro, mu minsi iri imbere nibwo tuzagitaha turi kubitegura kandi turabizi ko bizaba ari ibintu bisa neza ni nayo mpamvu twihaye uyu mwanya wose wo kubitegura neza.”

Ku rundi ruhande, Kigali Fashion Week imaze iminsi ibera i Kigali, aho ibikorwa byabo byatangiye ku wa 25 Gicurasi 2026 byitezwe kurangira ku wa 30 Gicurasi 2026.

Abahageze mbere babanje gufata ibyicaro ahantu hitegeye aho abamurika imideli batambuka
Abayobozi muri Kigali Universe ubwo bari bahingutse ahabereye ibi birori
Icyaka ntabwo cyari ikibazo muri ibi birori kuko ibyo kunywa by'ubwoko bunyuranye byari byateguwe muri Kigali Universe
Abanyamahanga bakunda bikomeye ibirori byo kumurika imideli
Ibi birori byabereye hanze ku kiraro cya Kigali Universe
Nubwo afite ubumuga bw'uruhu, ni umwe mu bahanga mu kumurika imideli batashye mu mitima ya benshi mu bakurikiye ibi birori
Baganira ku mashusho y'abamurika imideli bamaze gufata
Muri ibi birori buri wese aba ashaka gucyura amashusho y'urwibutso
Uyu mukobwa ufite ubumuga bw'uruhu ni umwe mu bishimiwe bikomeye muri ibi birori kubera ubuhanga bwe mu kumurika imideli
Buri wese mu buhanga bwe agerageza gufata amashusho y'urwibutso y'ibi birori
Abahanga imideli baba bakoze iyo bwabaga ngo bahange isigara ku mitima y'abitabiriye ibi birori
Abamurika imideli batambukaga hagati y'abakunzi b'ibi birori bari bicaye mu buryo buteganye
Hari n'abafata amashusho bagasigara baganira ku myenda babonye cyane ko hari n'abahita bayigura
Ni ibirori byari bibereye ijisho cyane ko ari n'ubwa mbere byari bibereye hanze mu Rwanda
Ikiraro cya Kigali Universe cyari cyarimbishijwe
Abareberaga kure iki kiraro ni uku bakibonaga
Nubwo iki kiraro cyarangiye ndetse cyanakiriye ibi birori, ntabwo kiratahwa ku mugaragaro
Ubwo DJ Sonia witabiriye ibi birori yajyanwaga kwerekwa aho yicara
Uyu mukobwa yamuritse umwenda ukoze mu mufariso
DJ Lamper ni umwe mu bitabiriye ibi birori
Bull Dogg ni we wari watumiwe gususurutsa abitabiriye ibi borori
Bull Dogg yanyuzagamo agasuhuza abitabiriye ibi birori
Bull Dogg yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe
Mukobwajana Patience na Musonera Sarah bazwi mu biganiro bakora kuri YouTube ni bamwe mu bitabiriye ibi birori
Matheo Design ubwo yatambukaga nyuma yo kumurika imyenda ye

Amafoto: Kwizera Remy Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages