00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibyihariye kuri ‘couple’ ya Sarrah Marie na Craig Randall II ikomeje guca ibintu muri BAL (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 25 May 2026 saa 09:24
Yasuwe :

Leonard Craig Randall II uri gukinira RSSB Tigers ihagarariye u Rwanda muri BAL, ni umwe mu bakinnyi bakomeje guca ibintu, haba mu kibuga no hanze yacyo.

Uyu mugabo uko atsinze amanota camera za televiziyo zerekana iyi mikino zihita zerekeza ku mugore uba wicaye ku murongo w’imbere mu bafana iba yishimye kurusha abandi muri BK Arena.

Ubwo umukino ubanza wahuje RSSB Tigers na FUS Rabat ku wa 22 Gicurasi 2026 wari urangiye, uyu mukinnyi yanyarukiye ku ntebe maze si ugusoma uyu mugore karahava.

Nubwo badakunze kugaruka ku mubano wabo, Sarrah Marie w’imyaka 28 ni umugore wa Craig Randall II wujuje imyaka 30, bakaba babana kuva mu 2024.

Nubwo bamaze imyaka ibiri gusa babana nk’umugore n’umugabo, bamaze imyaka itandatu mu rugendo rw’urukundo bisobanuye ko aba bari inshuti z’akadasohoka biyemeje gukundana mu 2020.

Craig Randall yageze mu Rwanda yiteguye gufasha RSSB Tigers muri BAL 2026.

Icyo gihe uyu mukinnyi yatangiye guca amarenga yo kuzafasha iyi kipe cyane kuko ni umwe mu bigaragaje cyane muri Shampiyona.

Randall yakomeje gufatiraho no mu mikino ya Kalahari Conference yabareye i Pretoria muri Afurika y’Epfo, aho mu mukino wahuje RSSB Tigers na Dar City, uyu mukinnyi yanditse amateka yo kuba uwatsinze amanota menshi n’atatu mu mukino umwe wa BAL.

Muri uyu mukino, Randall yatsinze amanota 54 anatsinda amanota atatu inshuro 11.

Ntibyarangiriye aho, kuko uyu mukinnyi akomeje no kwigaragaza cyane mu mikino ya nyuma iri kubera i Kigali.

Mu mikino ya ¼ RSSB Tigers yahuyemo na FUS Rabat yo muri Maroc, umukino ubanza Randall yatsinze amanota 38, uwo kwishyura atsinda 43.

Sarrah Marie ari i Kigali, ntajya asiba imikino ya BAL
Sarrah Marie ashimira umugabo we ukomeje kumuhesha ishema muri BAL
Sarrah Marie ni we mufana w'imena Craig Randall II afite
Uyu mugore agendana n'umukino, uko umugabo we afashe umupira na we aba amuhanze ijisho
Hari ubwo anyuzamo akamuhamagara ngo amushimire imirimo akomeje gukorera mu kibuga
Ibyishimo biba ari byose kuri Sarrah Marie iyo umugabo we amaze gutsinda
Mu 2023 nibwo Craig Randall yambitse impeta umukunzi we Sarrah Marie bari bamaze imyaka itatu bakundana
Sarrah Marie na Craig Randall bakunze kudasigana
Sarrah Marie yitwaje icupa ryo kwishimira ubukwe bwabo
Byari ibyishimo umunsi Sarrah Marie na Craig Randall bakora ubukwe
Ku munsi w'ubukwe Craig Randall yari yambaye ikabutura
Bakoze ubukwe mu 2024
Craig Randall ukinira RSSB Tigers akomeje kwandika amateka muri BAL
Sarrah Marie aba yicaye ahitegeye umugabo we
Iyo umukino urangiye ibyishimo byabo ntibabihisha n'abafana
Nyuma y'umukino, Craig Randall ajya gushimira umugore we
Sarraha Marie ari kugaragara i Kigali yambaye imyenda iriho ifoto y'umugabo we

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages