Umwiherero uri kubera kuri Golden Tulip Hotel mu Mujyi wa Nyamata, watangijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 9 Gashyantare 2018.
Mu museso wo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Gashyantare 2018, abakobwa bazindukiye muri siporo, bazengurutse mu mihanda ihana imbibi na Golden Tulip Hotel bayisoreza ku kibuga cy’umupira giherereye muri iyi hoteli.
Irebe Natacha Ursule uri mu bakobwa 20 bahataniye iri kamba yagize ati "Umunsi wa mbere wagenze neza, byari bimeze neza cyane. Siporo ntabwo yaturuhije, twayikoze twishimye [...] Iyi myitozo idufasha byinshi, nko kugira ngo umunsi wacu ugende neza. Iyo ubyutse ugakora siporo, ibintu byose bigenda neza ukumva ufite imbaraga."
Aba bakobwa baciye munsi y’Ibitaro bya Nyamata, bakomeza kuri Station ya essence iri hafi ya gare y’Umujyi wa Nyamata barahindukira basubira kuri Golden Tulip Hotel aho bakoreye imyitozo ya nyuma yo kunanura imitsi.
Abahatanira kuba Nyampinga w’u Rwanda nyuma y’imyitozo bafashe ifunguro rya mu gitondo
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO