Iki gitaramo cyabereye kuri Stade Ubworoherane mu ijoro ryo kuri uyu wa Kabiri, tariki 8 Kanama 2018, abitabiriye basusurutswa n’abahanzi barimo Igor Mabano, Knowless Butera, Dream Boys, Social Mula, Riderman ndetse n’abaturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bafite ubuhanga bwihariye mu gucuranga.
Aba bahanzi bose baririmbye igihe kinini ku buryo uwitabiriye wese yatashye anyuzwe bigendanye n’urukundo afitiye umuhanzi. Iki gikorwa cyari cyashowemo miliyoni y’amadolari ya Amerika yo gutanga serivisi z’ubuzima zitandukanye, gusuzuma indwara no gupima virusi itera SIDA ku buntu.
Mu kiganiro n’Umuyobozi ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa muri Skol iri mu baterankunga b’imena ba Tour du Rwanda, Benerugo Emilienne, yabwiye IGIHE ko ibi bitaramo urebye intera bigezeho byazanye impinduka nyinshi mu irushanwa ndetse bikarushaho guha ibyishimo abarikurikirana.
Yagize ati “Gukora ibi bitaramo nyuma ya Tour du Rwanda bituma tubasha kugera ku baturage benshi tugakora imyidagaduro, tukamenyekanisha ibikorwa byacu ku bantu batandukanye kandi bigatuma n’umujyi tuwushyushya kuko abantu baba bitabiriye ku bwinshi. Aho Skol igeze tuba dushaka ko hanashyuha abantu bakishima, mu gihe turangije guhemba ibikorwa by’ibyishimo bigakomeza.”
Yongeyeho ati “Igitaramo cya mbere mu Mujyi wa Musanze abantu bacyakiriye neza cyane. Abantu bari bakubise buzuye kuva ku bato, abakuze, abakecuru n’abasaza, ab’ingeri zose bari bishimye.”
Ibi bitaramo byatangiye kuba bwa mbere mu mwaka ushize ubwo habaga kimwe cyabereye i Nyamirambo nyuma ya Tour du Rwanda 2017, gusa kuri ubu hateguwe bibiri harimo iki cyabereye i Musanze ndetse n’ikizabera mu i Kigali muri Parking y’inyubako ya CHIC iri mu Mujyi rwagati ku wa Gatandatu tariki 11 Kanama 2018.
Iki gitaramo cya kabiri gitegerejwe na cyo kizaba kizihiza isiganwa rya Tour du Rwanda aho nabwo amagare azaba ageze mu Mujyi wa Kigali kuko uwo munsi bazahagarara hafi y’ahahoze ishuri rya Eto Muhima.
Amafoto: Niyonzima Moses



















TANGA IGITEKEREZO