Muri ibi birori byabaye mu ijoro rya tariki 03 Ukwakira 2024, uyu munyarwenya yatunguye abitabiriye Kigali Comedy Club n’umugore we, apfukama hasi asa nk’ugiye gutera ivi ariko ahita amusaba niba azemera kujya amutwara we n’umwana babyaranye.
Abantu bamwe ntibasobanukiwe neza icyo Rusine yashakaga kuvuga cyane ko bari babifashe nk’urwenya ariko we yahise asaba umugore we kumuherekeza hanze amwereka impano y’imodoka ya Hyundai yamuteguriye.
Rusine n’umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe babyaranye umwana w’umuhungu kuri ubu afite amezi icyenda.
Aba bombi basezeranye kubana nk’umugabo n’umugore imbere y’amategeko ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.
Mu ntangiriro z’uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo ku mbuga nkoranyambaga. Muri Kanama 2024, Rusine yari yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!