Kuri uyu wa Gatatu tariki 22 Mutarama 2020 muri Kigali Arena habereye ikiganiro n’abanyamakuru cyatangarijwemo gahunda y’irushanwa rya Miss Rwanda nyuma y’amajonjora y’abakobwa bazahagararira buri ntara yasize hatoranyijwe 54.
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwavuze ko bwinjiye mu bukangurambaga bwa ConnectRwanda mu gihe MTN Rwanda yashyizeho ishimwe ridasanzwe rizahabwa umukobwa uzakangurira abantu benshi kwitabira ConnectRwanda.
Aba bakobwa bazindutse bahabwa nimero bazifashisha mu ijonjora rya nyuma rizasiga hatowe 20 bazajya mu mwiherero. Nyuma y’iki gikorwa bafatanyije n’abakozi n’abayobozi ba MTN Rwanda kuganiriza abaturage imikorere ya ConnectRwanda n’inyungu iyirimo.
Mu baganirijwe n’aba bakobwa bahatanira ikamba rya Miss Rwanda rifitwe na Nimwiza Meghan hari abahise batanga amafaranga mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda ndetse hari n’abarushijeho gusobanukirwa n’ubu bukangurambaga.
Usibye iki gikorwa abakobwa bakoze, bazakomeza gukangurira abantu iby’ubu bukangurambaga binyuze ku mbuga nkoranyambaga. Uzahiga abandi azahabwa ishimwe ririmo telefoni nshya kandi igezweho bitewe n’iyo yakoreshaga ndetse akazajya anahabwa internet ya 10GB buri kwezi mu gihe cy’ubuzima bwe bwose.
Uyu mukobwa azamenyekana tariki 1 Gashyantare 2020 umunsi hazaba hashakishwa abakobwa 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda.
Connect Rwanda Challenge, ni ubukangurambaga aho umuntu cyangwa ikigo bishyiriraho intego ku bushake yo guha telefoni zigezweho (Smartphones) abatazifite mu Rwanda. Iki ni igikorwa ahanini gikorerwa kuri internet aho abantu batandukanye bashyiraho intego y’izo bazatanga bagasaba n’abandi kubigenza gutyo.
Mu ntego yayo yo guteza imbere ikoranabuhanga mu Banyarwanda, MTN Rwanda, ku wa 20 Ukuboza 2019 nibwo yatangaje ko itangije ubukangurambaga bugamije guteza imbere no kwihutisha ikoranabuhanga mu Rwanda.
Ubwo yatangizaga ubwo bukangurambaga, Umuyobozi wa MTN Rwanda, Mitwa Ng’ambi, yavuze ko buri mu ntego y’icyo kigo yo guteza imbere ikoranabuhanga mu Rwanda.
Guhera kuri Perezida Paul Kagame n’umuryango we bemeye gutanga telefoni, binagera ku bandi bantu n’ibigo bitandukanye birimo ibyigenga n’ibya Leta.
Mu cyumweru gishize Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB) cyabanjirije ibindi byose gushyikiriza telefoni zigezweho abo cyazemereye, aho izirenga 700 zahawe abarinzi ba za pariki.
Imibare ya Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo yerekana ko mu cyumweru gishize hari hamaze gutangwa telefoni zirenga ibihumbi 40 muri gahunda ya Connect Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO