Ni iserukiramuco ryasojwe nyuma y’icyumweru ryari rimaze riba. MC Lion Imanzi ni we wayoboye ibi birori byari byahuje n’umuhango wo kwizihiza imyaka icumi Mashariki Film Festival imaze, ndetse no gutanga ibihembo ku bahize abandi muri sinema yaba mu Rwanda no hanze yaho.
Umuyobozi wa Mashariki Film Festival, Trésor Senga, ubwo yasozaga iri serukiramuco yashimiye abantu bose baryitabiriye. Yavuze ko mu myaka icumi byari urugendo rukomeye.
Ati “Mwakoze kubana natwe twizihiza imyaka 10 tumaze. Ni ukwishimira imyaka 10 tumaze. Iri serukiramuco ryatangiye ari inzozi ndetse ari n’icyerekezo cy’abakora sinema nyafurika. Twishimira intambwe ikomeye tumaze kugenda dutera.”
Yakomeje avuga ko batangira kubona abaterankunga byari bigoye ndetse hari henshi bakomangaga bikanga, ariko bikaba bisigaye bitagoye cyane nka mbere.
Yaboneyeho kwifatanya n’abari bitabiriye kwishimira imyaka 10 ya Mashariki film Festival, bakatana umutsima wo kuyishimira no kwiha intego mu yindi imyaka igiye kuza.
Bamwe mu banyuze ku itapi itukura barimo Dr. Nsabii, Papa Sava, Irafasha Sandrine Reponse wamenyekanye nka Swalla waserutse yambaye bya Kinyarwanda, Mugisha Emmanuel wamenyekanye nka Clapton Kibonge waserutse yambaye bote, afite inkoni yambaye nk’Abakonyine; Bamenya n’abandi batandukanye.
Iri serukiramuco ryari rimaze icyumweru riba, aho ryatangiye ku wa 3 Ugushyingo rigasozwa kuri uyu wa Gatandatu tariki 9 Ugushyingo. Muri iki gihe habereyemo ibikorwa bitandukanye.
Muri ibyo habayeho kwerekana filime ahazwi nko kwa Mayaka ndetse no mu Marangi. Aha herekanwe filime zitandukanye yaba mbarankuru, filime z’uruhererekane, ingufi n’indende z’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye ndetse n’izo mu Rwanda.
Habayeho kandi igikorwa cyo kwigisha abashakaga kunguka ubumenyi muri sinema mu buryo butandukanye, yaba kwandika filime, kuzikina, kuzitunganya n’ibindi.
Mu gihe iserukiramuco ryasaga nk’irigana ku musozo, habayeho igikorwa cya Masharket. Uyu akaba ari umushinga ugamije guha amahirwe abakora filime, bahuzwa n’abashoramari muri sinema.
Ubwo ryasozwaga hatanzwe ibihembo ku bantu batandukanye muri sinema. George Kamanayo yahawe igihembo cya ‘Iziwacu Film Pioneer’ nk’umwe mu nkomarume zahirimbaniye sinema muri Afurika.
Ni mu gihe kandi filime mbarankuru nziza yabaye ‘Didy’, umukinnyi wa filime mwiza aba Benimana Ramadhan wamamaye nka Bamenya.
Uw’igitsinagore wahize abandi mu gukina filime neza yabaye Kayitesi Kayonga Yvonne (Tessy) wamamaye muri filime zitandukanye, ariko ubu akaba agezweho mu yitwa ‘Kaliza wa Kalisa’. Igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugore w’ibihe byose cyizwi nka ‘Life Time Achievement Award’ cyahawe Uwamohoro Antoinette wamenyekanye nka Intare y’Ingore.
Igihembo cy’umukinnyi wa filime w’umugabo w’ibihe byose cyahawe Willy Ndahiro. Umukinnyi wa filime zica kuri internet uhiga abandi yabaye Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, mu gihe uw’umukobwa yabaye Vanessa Irakoze Alliane wamenyekanye nka Maya.
Uyobora ifatwa ry’amashusho ya filime zica kuri internet uhiga abandi yabaye Gratien Niyitegeka uzwi nka Papa Sava, mu gihe uyobora ifatwa ry’amashusho ya filime zica kuri televiziyo yabaye Niyoyita Roger ugira uruhare muri filime nyinshi zica kuri Zacu TV nka ‘Shuwa Dilu’ irimo Dr. Nsabii, Bamenya na Papa Sava.
Clapton Kibonge na we ni umwe mu begukanye ibihembo muri iri serukiramuco yagenewe n’abaritegura. Filime nziza inyura kuri internet yabaye ‘The Forest’ ya Soloba, mu gihe inyura kuri televiziyo nziza yabaye ‘Kaliza wa Kalisa’.
Umukinnyi ukizamuka mwiza w’umugabo yabaye Yannick Nshimirimana uzwi nka Rwema, mu gihe umukobwa ukizamuka uhiga abandi yabaye Bernice Ineza.
KGW Solution Group Ltd nibo bakiriye abitabiriye ibi birori bya Mashariki Film Festival.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!