Abahanzi batanu basigaye mu irushanwa rya Primus Guma Guma Super Star III bose bazagenerwa ishimwe ry’amafaranga bitewe n’uko bazakurikirana.
Dore ibihembo bazahabwa:
- Uzaba uwa Mbere: Miliyoni 24 z’Amanyarwanda
- Uzaba uwa Kabiri: Miliyoni 4 z’Amanyarwanda
- Uzaba uwa Gatatu: Miliyoni 3 z’Amanyarwanda
- Uzaba uwa Kane: Miliyoni 2 z’Amanyarwanda
- Uzaba uwa Gatanu: Miliyoni 1 y’Amanyarwanda
Ubusanzwe byari biteganijwe ko hahembwa umuhanzi wa mbere gusa, abandi bagataha amaramasa, ariko mu manama atandukanye ubuyobozi bwa BRALIRWA na EAP bakoze hemejwe ko hongerwaho miliyoni 10 z’amafaranga yo guhemba abahanzi kuva ku wa kabiri kugeza kuwa gatanu.
Biteganijwe ko tariki ya 10 kanama 2013 ari bwo hazatangazwa uzegukanwa umwanya wa mbere agahabwa miliyoni 24 z’Amanyarwanda.
Iki gitaramo kizabera kuri stade Amahoro i Remera, aho kwinjira bizaba ari ubuntu, guhera saa kumi z’umugoroba.



















TANGA IGITEKEREZO