00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ama-G The Black na Bruce Melody bagiye kumurika Album

Yanditswe na

Hamenya Jean Robert

Kuya 3 September 2013 saa 03:14
Yasuwe :

Bombi Ama-G The Black na Bruce Melody bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda baratangaza ko mu mpera z’uyu mwaka bazamurika Album zabo za mbere.
Aganira na IGIHE, Ama-G yavuze ko muri iyi minsi ari gukora cyane kugira ngo arangize indirimbo zigize Album ye ya mbere yemeza ko byanze bikunze igomba gusohoka mu mpera z’uyu mwaka. Iyi Album ya Ama-G izaba yitwa “Turi Ku Ishuri”, ikazaba iriho indirimbo zakunzwe nka “Uruhinja” yaririmbanye na Gisa Cy’Inganzo, “Care”, “Igifu”, “Urupfu”, (…)

Bombi Ama-G The Black na Bruce Melody bari mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda baratangaza ko mu mpera z’uyu mwaka bazamurika Album zabo za mbere.

Aganira na IGIHE, Ama-G yavuze ko muri iyi minsi ari gukora cyane kugira ngo arangize indirimbo zigize Album ye ya mbere yemeza ko byanze bikunze igomba gusohoka mu mpera z’uyu mwaka. Iyi Album ya Ama-G izaba yitwa “Turi Ku Ishuri”, ikazaba iriho indirimbo zakunzwe nka “Uruhinja” yaririmbanye na Gisa Cy’Inganzo, “Care”, “Igifu”, “Urupfu”, “Kazi Ni Kazi”, ndetse n’izindi.

Bruce Melody we atangaza ko Album ye ya mbere izajya hanze mu kwezi kw’Ugushyingo ikazaba igizwe n’indirimbo icumi zirimo izakunzwe nka "Tubivemo”, “Indorerwamo”, "Uzandabure”, "Ndumiwe” n’izindi.

Indirimbo Uruhinja ya Ama-G The Black:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages