Iyi nama mpuzamahanga Alyn Sano yitabiriye yatangiye ku wa 20-24 Mutarama 2026, icyakora ibikorwa by’imurikabikorwa byo biteganyijwe ku wa 22-24 Mutarama 2026.
Ni inama iri kuba ku nshuro ya 125, iri no kwizihiza imyaka 50 ishize itangiye kubera mu Mujyi wa Anaheim kuri ubu ikazaba ibera ahitwa ‘Anaheim Convention Center’.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mbere yo kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Alyn Sano yavuze ko yishimiye bikomeye kwitabira iyi nama mpuzamahanga ya muzika cyane ko bizamuha amahirwe yo guhura n’umuryango mugari w’abakora umuziki ku Isi.
Ati “Kwitabira The NAMM Show ni ishema rikomeye kandi ni intambwe ikomeye mu mwuga wanjye. Ni amahirwe yo guhura n’umuryango mpuzamahanga w’abakora umuziki, kwigira ku babimazemo igihe, no gusangiza Isi umuziki nyarwanda n’umuco wacu. Nishimiye cyane guhagararira u Rwanda n’ijwi ryarwo kuri uru rwego ruhanitse.”
Byitezwe ko uretse iyi nama Alyn Sano azagira n’umwanya wo gutembera ahantu hatandukanye ari nako akomeza kwigira byinshi muri Amerika ndetse akaba yanasura inshuti ze mbere y’uko agaruka mu Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!