00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano yavuze imyato Nina wo muri ‘Charly na Nina’, wamwakiranye ubwuzu muri Amerika

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 14 May 2026 saa 10:43
Yasuwe :

Alyn Sano wari umaze iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahishuye ko afata Nina wo mu itsinda rya ‘Charly na Nina’ nk’umubyeyi we mu muziki ndetse amushimira ku buryo yamwakiriye muri iki gihugu.

Ibi uyu mukobwa yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, ubwo yakomozaga ku rugendo aherutse gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari na ho yakiriwe na Nina umaze igihe ahatuye.

Alyn Sano yavuze ko afata Nina nk’umubyeyi we mu muziki kuko uko agenda akura mu buhanzi agenda abona imvune bakuru be banyuzemo, bityo bigatuma arushaho kububaha.

Ati “Ni nk’uko uba uri kumwe na mama wawe, yanyakiriye neza cyane bitabaho. Reka nkubwire, sindabyara ariko bavuga ko umwana w’umukobwa iyo abyaye arushaho kubaha nyina. Nina rero ibintu yaciyemo n’ibintu bakoze ntaragerageza gukora bituma mbaha icyubahiro.”

Alyn Sano yavuze ko mu bijyanye na muzika afata Nina nk’umubyeyi we mu bijyanye n’ubuhanzi kuko hari inama nyinshi amugira kandi zimufasha kubona inzira mu muziki.

Alyn Sano aherutse gusohora indirimbo nshya yise ‘Ntibikunda’ mu gihe yanateguje indi mishinga irimo album ye ya kabiri ateganya gusohora muri uyu mwaka.

Alyn Sano yashimiye bikomeye Nina udahwema kumugira inama mu muziki we
Ubwo Alyn Sano yaganiraga n'umunyamakuru wa IGIHE
Alyn Sano yasohoye indirimbo ye nshya yise 'Ntibikunda' yakoreye muri Amerika
Uretse album, Alyn Sano yanateguje igitaramo cyo kuyimurikira abakunzi be
Alyn Sano yateguje album ye nshya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages