Muri iyi ndirimbo hari aririmba ati “Ubuzireherezo, uri ubuziraherezo, njye nawe tuzasazana. Ubu njye nahise menya ko ari wowe, urukundo rwanjye rwo kugeza ku gupfa.”
Alyn Sano yabwiye IGIHE igitekerezo cy’iyi ndirimbo yakigize muri Kamena uyu mwaka, ashaka kuririmba indirimbo igaragaza ko umuntu ashobora kwizeza umukunzi we ko ashaka ko bazana.
Ati “Ni indirimbo natekereje gukora nshaka gutanga ubutumwa bujyanye n’uko abantu bakundana urukundo ruramba. Mbihuza n’ubundi n’uko nsanzwe ndirimbo indirimbo ikorwa ityo.”
Mu buryo bw’amajwi iyi ndirimbo yakozwe na Bob Pro naho amashusho yayo atunganywa na Papa Emile.
Ije ikurikira izindi ndirimbo z’uyu muhanzi zirimo ‘Kontorola’ yanaje gusubiranamo nan a Femi One ugezweho muri Kenya, ‘For us’, ‘None’ n’izindi nyinshi.
Aline Sano Shengero [Alyn Sano] avuka ari uwa gatatu mu muryango w’abana batanu. Ahuza amateka n’abandi bahanzi bo mu Rwanda n’ahandi ku Isi barereye impano yo kuririmba muri korali zo mu nsengero bigakomeza inganzo yabo. Amaze imyaka itatu irenga mu muziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!