Alyn Sano yagizwe ‘Brand Ambassador’ w’iyi kaminuza yarangijemo mu 2017, inaherutse kumuha igihembo cy’umukobwa witwaye neza mu myaka icumi ishize.
Iki gihembo cyitwa ‘Woman of decade’ gitangwa hashimirwa umukobwa wanyuze muri Akilah Institute wakurikije ibyo yahize kandi witwaye neza.
Uyu mukobwa yavuze ko yishimiye kugirwa ‘Brand Ambassador’ w’iyi kaminuza ndetse ayizeza kuzanoza neza inshingano yahawe.
Ati “Nk’umunyeshuri wahanyuze, nkaba n’umuhanzi w’umukobwa kandi ushobora no gutera imbaraga abandi, nzagerageza gukangurira abifuza kubona ubumenyi butanzwe na kaminuza inyotewe no guteza imbere uburezi bw’umwana w’umukobwa kuhagana.”
Ibikubiye mu masezerano uyu muhanzikazi yagiranye n’iyi kaminuza yavuze ko bahisemo kubigira ibanga.
Icyakora IGIHE yamenye ko aya masezerano ari ay’amezi atandatu ashobora kongerwa bitewe n’uko impande zombi zizaba zishimiye imikoranire.
Alyn Sano uherutse kwitabira irushanwa rya The Voice Africa akabasha no kugera mu cyiciro cya nyuma, ni umwe mu bahanzikazi bakomeye mu Rwanda.
Muri iyi minsi Alyn Sano afite indirimbo zikunzwe zirimo; Ide yakoranye na Symphony Band,Hono,Joni n’izindi.
Iyi kaminuza imaze iminsi itangaje Alyn Sano nka Brand Ambassador wayo



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!