00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alyn Sano wazamukiye muri restaurant, yasabye abato kudakerensa amahirwe bahabwa n’igihugu

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 5 November 2023 saa 07:08
Yasuwe :

Umuhanzikazi Alyn Sano yasabye abakiri bato kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu, bagaharanira kubaka ibikomeye.

Uyu muhanzikazi avuga ko muri iki igihe abakiri bato bafite amahirwe menshi ashoboka yabafasha kugera ku nzozi zabo bitabasabye kunyura mu nzira zigoye nk’izo yanyuzemo yubaka urugendo rwe rwa muzika.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho ku wa 3 Ugushyingo 2023 hatangizwa icyiciro cya gatatu cya Art Rwanda-Ubuhanzi.

Yagize ati “Ndibuka nakoraga Jazz muri hotel na Restaurant zikomeye, nyuma nza kubura akazi kubera ko bari bafunze. Kugira ngo mbone amafaranga anjyana muri studio bwa mbere nagiye nkomanga kuri buri Restaurant na Hotel mbabwira ko nitwa Alyn Sano nsaba akazi, bakanga cyangwa bakemera kukampa.”

Alyn Sano yamereye IGIHE ko ubu buzima yabunyuzemo akiri muri kaminuza hagati ya 2015 na 2016.

Aly Sano avuga ko kugeza ubu umuziki wamuhinduriye ubuzima kugera aho abasha kunganira umubyeyi we ndetse akiyishyurira amafaranga y’ishuri.

Alyn Sano wigeze guhembwa ibihumbi 10 Frw muri aka kazi ko kuririmba muri Restaurant, yize muri Akillah Institute aho yize mu ishami rya Hospitality Leadership and Management.

Mu 2015 yari mu itsinda ry’abaririmbanaga na Hope Irakoze muri Hotel des Mille Collines, atangira kwinjiza amafaranga atyo ndetse nyuma atangira no kuririmba mu bukwe.

Nyuma y’igihe kitari gito Alyn Sano, yatangiye kujya aniyambazwa n’abahanzi ngo ajye kubafasha mu majwi anyuranye muri studio naho akahakura amafaranga.

Uko yarushagaho kumenyera uyu mwuga, Alyn Sano avuga ko ariko umushahara we wagiye wiyongera kugeza ubwo avuye ku byo kujya ku ishuri n’amaguru agura imodoka akuye mu muziki.

Uyu muhanzikazi asaba abakiri bato kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa n’igihugu harimo ibikorwa bibafasha kumurika impano zabo nka ArtRwanda-Ubuhanzi.

Ati “Ikintu nashishikariza urubyiruko, niba ufite inzozi ushaka kugera kuri ibi bintu wagana Art Rwanda-Ubuhanzi, ukajya muri iri rushanwa. Ntabwo mvuze ngo ni mu ijuru gusa birakorohereza kuruta uko twe twabayeho , ntihaba ibyiza gusa, ariko ni inzira yagufasha.”

Aly Sano yakomeye avuga ko umwana waciye muri Art Rwanda-Ubuhanzi ari inzira yamworohereza kugera ku nzozi ze kuko bo bagitangira umuziki hatari amarushanwa nk’aya abamurika.

Uyu muhanzikazi uherutse mu bitaramo bizenguruka igihugu bya MTN Iwacu Muzika Festival avuga nubwo hari urwego bamaze kugeraho, bagikeneye ibikorwaremezo bibafasha gukomeza kwagura umuziki ndetse n’igihugu muri rusange.

Alyn Sano yemera ko ubuhanzi bukoreshejwe neza bushobora gutanga umusaruro ku bukungu bw’igihugu.

Ibi yabigarutseho atanga urugero ku banyamideli banyuze muri Art-Rwanda-Ubuhanzi batanga akazi ku rubyiruko ndetse n’ibikorwa bimwe na bimwe bitanga akazi ku bantu batandukanye kaba agahoraho n’akigihe gito.

Ubutumwa bwa Alyn Sano ku rubyiruko n’abahanzi bakiri bato

Alyn Sano yasabye abakiri bato kudakerensa amahirwe bahabwa na gahunda z’igihugu harimo n’ibikorwa bya Art Rwanda -Ubuhanzi
Alyn Sano avuga ko amafaranga ya mbere amujyana muri studio yayakuye muri Restaurant
Umuhanzikazi Alyn Sano yavuze ko urubyiruko rw’abahanzi bazamuka uyu munsi rufite amahirwe yo gushyirirwaho irushanwa nka ArtRwanda-Ubuhanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages