Ni ibihembo bitangwa mu rwego rwo gushimira abanyamuziki n’abakora mu zindi nzego zitandukanye bitwaye neza buri mwaka
Ibi birori byari biyobowe na MC Nario byitabiriwe n’abambaye imyenda y’imyeru, byabaye ku munsi abakristu bizizaho Noheli ku wa 25 Ukuboza 2022, bibera ahitwa Cayenne Resort i Kimironko.
Hatanzwe ibihembo 15 muri 50 byakagombye gutangwa.
Mu kiganiro na IGIHE, Mugisha Emmanuel uyobora Karisimbi Events, yavuze ko hari ibihembo byakuwemo biturutse ku bushake buke bw’abatoye.
Yagize ati "Impamvu hari ibihembo bitatanzwe ni uko hari ibitaragize ababitora, ntabwo wabitanga rero udafite icyo ushingiyeho, ubwo wabisobanura ute uvuga ko kanaka yatwaye igihembo kandi nta bantu bamutoye?"
Ibi birori bigitangira hatanzwe igihembo cy’umunyamakuru ukora kuri televiziyo wahize abandi cyegukanywe na Moses Irakunda wakoreye Isibo TV, Izuba TV, ubu akorera Radio Rwanda.
Ni igihembo yatwaye ahigitse abarimo Cedric wa Isango Star, Gitego wa RTV, Phil Peter na Mc Buryohe ba Isibo TV.
Igihembo cy’umuhanzikazi wahize abandi cyegukanywe na Alyn Sano wahigitse abarimo Bwiza, Ariel Wayz, Vestine & Dorcas na Marina.
Oda Paccy utabonetse muri ibi birori yegukanye igihembo cy’umuraperi w’umunyabigwi (Legend Hip Hop Artist of the year).
Ni igihembo yatwaye ahigitse abarimo Riderman, Bull Dogg, Green P, Fireman, Young Grace na P Fla. Ni igihembo azashyikirizwa na Fayzo Pro.
Uwizeyimana Marc wamamaye nka Rocky Kirabiranya mu mwuga wo gusobanura filime yegukanye igihembo cy’uwahize abandi muri uyu mwuga.
Abandi begukanye ibihembo barimo Djihad umenyerewe ku biganiro byo kuri YouTube, wegukanye igihembo cy’uwahize abandi kuri uru rubuga.
Serge Dior na Ange Mitsu begukanye igihembo cy’abahize abandi mu kuririmba Karaoke.
Clarisse Umugeni wanditse filime zirimo ’Umukobwa Samatha’ akaba ari n’umwe mu bayobora filime ya City Maid, yegukanye igihembo cy’umukinnyi wa filime wahize abandi.
Inzu ikorerwamo ibikorwa by’imyidagaduro (Most Entertainment view of the Year) yabaye Shooters Lounge.
Mu cyiciro cy’itsinda ribyina Kinyarwanda cyegukanywe n’itsinda ryitwa Inkerabirori.
Igihembo cy’umukobwa wagaragaye mu mashusho y’indirimbo wahize abandi mu 2022 cyegukanwe na Kundwa Agasaro Shadia [Shaddy] ugaragara mu mashusho y’indirimbo "Umuana" ya Kevin Kade.
Uwateguye ibirori agahiga abandi mu 2022, igihembo cyegukanwe na Nickita & Djarila bihurije hamwe mu gutegura ibirori.
Umunyamakurukazi w’imyidagaduro wahize abandi mu 2022 yabaye Kawera Jeannette ukorera The New Times.
Bimwe mu bihembo bitatanzwe birimo Icyiciro cy’umuhanzi w’umwaka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, icyiciro cy’umuhanzikazi w’umwaka muri Afurika y’Iburasirazuba, icyiciro cy’indirimbo y’umwaka (Song of the year), icyiciro cy’umuhanzi w’umugabo mu Rwanda (Rwanda Male Artist of the year) n’ibindi.
Afrique wataramye muri ibi birori yanyuze ababyitabiriye binyuze mu ndirimbo yaririmbye zirimo ’Akanyenga’, ’My boo’, ’Agatunda’’ n’izindi.
Umuhanzi Christian Mugunga wari muri iki gitaramo yanyuzwe n’imiririmbire y’umwana muto witwa Isaac Kaberuka yemera kumwishyurira indirimbo imwe, amajwi n’amashusho yayo.









TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!