Uyu musore yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE, aho yari abajijwe impamvu we atajya agaragara muri utwo dutendo twiharajwe na benshi tunatuma abantu batakizera ukuri kw’abahanzi bamwe.
Ati “Njye icyizere cyanjye kiba mugora kandi ndi umuhanzi ntabwo ndi umunyarwenya cyangwa umubyinnyi, sindi ikindi kintu uretse kuguha indirimbo ukayikunda cyangwa utayikunda ubutaha nkaguha indi ukunda. Ntanga umuziki kurusha uko menyekanisha amanyanga yanjye. Ntabwo ibyo bintu birenze.’’
Yakomeje avuga ko akenshi abahanzi bisanga bitwitse, mu gihe baba baziko bari gutuma abantu babahanga amaso.
Ati “Hari ababikora ukabona ni byiza ariko mu myaka runaka agasanga ari kwitwika. Nyuma y’iyo nkuru uba wiremeye, mu myaka iri imbere iba imeze nk’ikintu kizakurangiza. Ntabwo njye mbikunda[...]ariko n’ubibashije ni byiza iyo abibashije akabasha no kwita ku muziki we.”
Avuga ko ingaruka z’ibi kuri benshi, bisanga abantu batangiye kubabona muriya sura babamenyereje y’udutendo kurusha umuziki bakora, kandi ari wo wakabaye uza mbere y’ibindi biberekeye.
Ati “Ingaruka ku muhanzi ni nyinshi, ni uko aba atakwegera ngo akubwire ingaruka ‘prank’ yakoze yamugizeho, ariko baba babizi nyuma yaho ntabwo bigenda neza. Akenshi iyo umuntu amaze kukumva mu bibazo byinshi, ahora akurebera muri iyo shusho, ugasanga wa muziki wawe yawushyize ku ruhande, ntabwo agishaka kuwumva arishakira ya manyanga. Nk’umuhanzi ibyo ubibashije ni byiza ariko cyane cyane wite cyane no ku ndirimbo.”
Uyu muhanzi muri iyi minsi ari kurebererwa inyungu na Mustapha Kayitare benshi bazi nka Mustapha Kiddo mu myidagaduro.
Kayitare akorana na Alto mu kumenyekanisha ibihangano bye, mu gihe uruganda rwa Roots Investment Group, binyuze mu kinyobwa cyarwo rwise ‘Be One Gin’ uyu muhanzi azajya yamamaza, ari rwo ruzajya rushora imari mu bijyanye n’umuziki we.
Alto yashyize umukono ku masezerano y’imyaka itatu n’iki kigo ndetse na Mustapha Kayitare, ishobora kongerwa. Avuga ko aya masezerano ndetse yanaje nk’igisubizo ku bakunzi be bamushinjaga gukora ibihangano bike.
Ati “Abantu benshi bakunda ibihangano byanjye, ariko bakabibona gake. Mu bintu abandeberera inyungu bagiye gukora, ni ugukurikirana uburyo nakora ibihangano mpozaho. Ubu n’ubwo nashyize hanze indirimbo nshya nise ‘Nikosa’, ndi no muri studio nkora izindi ndirimbo.’’
Uyu muhanzi yavuze ko hari abantu benshi badakunze kumubona mu bitaramo, ariko byagiye biterwa n’impamvu zitandukanye zirimo kuba hari abashaka kumutumira agasanga ibyo bari gushaka kumuha bitari ku rwego yifuza, ndetse no kuba hari bamwe batamuganiriza. Ati “Biri mu bintu ‘management’ igiye gukemura.”
Reba ikiganiro Alto yagiranye na IGIHE
Reba indirimbo nshya ya Alto yise ‘Nikosa’
Reba indirimbo nshya ya Alto


















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!