Rwirangira yagize ati ”Urakoze Mana ku mugisha uhaye umuryango wa Rwirangira tukibaruka umwana wacu wa mbere.” Uyu muhanzi yahise anatangaza amazina y’umwana we, Princess Irebe Rwirangira.
Uyu muryango wibarutse nyuma y’ukwezi n’iminsi mike ushyingiwe. Inkuru y’ubukwe bwabo yabaye nk’itunguranye, nyuma y’uko tariki 29 Kamena aribwo hasakaye impapuro zibuteguza.
Gutungurana byatewe n’uko urukundo rwabo rutigeze ruhwihwiswa, gusa ngo inshuti za hafi zari zibizi, ariko zisabwa kumira iri banga. Amafoto y’ubukwe bwatashye ku wa 22 Kanama 2020, yagiye hanze agaragaza ko umugore akuriwe.
Babinyujije mu mashusho bafashe, Rwirangira n’umugore we bakomeje gusangiza abantu inkuru y’urukundo rwabo, binyuze ku muyoboro wa YouTube w’uyu muhanzi.
Rwirangira yakoze ubukwe nyuma y’igihe kinini atavugwa mu nkuru z’urukundo, cyane ko zaherukaga mu 2015. Icyo gihe Uwingabire Esther wabaye Nyampinga w’Intara y’Uburengerazuba mu 2013 wari umukunzi we, yari yabyaye mu ntangiriro za Mata, abigira ibanga rikomeye ndetse na se w’umwana ntiyabimenyeshwa.
Alpha Rwirangira yavuye mu Rwanda mu mpera za 2014, asubira muri Amerika aho yigaga, ubu atuye muri Canada.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!