00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alpha Rwirangira, Bruce Melodie na Knowless mu basohoye indirimbo zagufasha kuryoherwa na Weekend

Yanditswe na Mahoro Vainqueur
Kuya 19 November 2022 saa 10:52
Yasuwe :

Abahanzi b’ibyamamare mu mpera z’iki cyumweru basohoye indirimbo mu rwego rwo gufasha abakunzi babo kwinjira muri Weekend bahagaze bwuma.

Unyujije amaso ku mbuga nkoranyambaga ndetse no ku rubuga rwa Youtube usangaho indirimbo nyinshi z’abahanzi bo mu Rwanda bongeye gukangukira gushimisha abakunzi babo.

Mu bahanzi basohoye indirimbo muri iki cyumweru harimo Alpha Rwirangira,Bruce Melodie, Juno Kizigenza, The Ben , Okkama, Knowless Butera, Ruti Joel n’abandi benshi.

Nk’uko bisanzwe buri mpera z’icyumweru IGIHE ikora urutonde rugizwe n’indirimbo nshya z’abahanzi zafasha buri wese kunogerwa n’impera z’icyumweru.

Wow ya Alpha Rwirangira

Alpha Rwirangira yasohoye indirimbo ‘Wow’ iyi ikaba ari iyo yitiriye album ye ya mbere akoze kuva yakwinjira mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Iyi ndirimbo nshya ya Alpha Rwirangira ibanjirije izindi 11 zigize album ye; iyi akaba yiteguye kuyivumbya abakunzi be bazanitabira igitaramo ateganya gukorera muri Canada ku wa 23 Ukuboza 2022.

Ni indirimbo Alpha Rwirangira yakorewe mu buryo bw’amajwi na Holybeats, umu producer w’umunyarwanda uherutse kwimukira muri Canada.

‘Funga Macho’ – Bruce Melodie

Bruce Melodie nyuma y’igihe kinini yari amaze ateguza abakunzi indirimbo nshya, yabamurikiye iyo yise ‘Funga Macho’.

Iyi ndirimbo igaruka ku nkuru y’umukobwa ukina n’amarangamutima y’abasore agamije kubarya amafaranga nyamara aba yarabanje kubereka ko ari umwana mwiza wo kwizerwa ariko ibyo abakora nyuma ntibiba bisanzwe.

Amajwi yayo yakozwe na Prince Kiizi, amashusho yayo yakozwe na Sasha Vybez.

‘Kolo Kolo’ - Otile Brown na The Ben

Otile Brown umwe mu bahanzi bakunzwe muri Kenya, nyuma y’imyaka ibiri yongeye kwiyambaza The Ben bakoranye indirimbo ‘Kolo Kolo’, iyi ikaba imwe muri eshanu zigize EP nshya y’uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Kenya no mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba.

Iyi ndirimbo nshya yakoranye na The Ben yakozwe mu buryo bw’amajwi na Ayoo Rash, umwe mu bahanga batunganya indirimbo mu Rwanda, mu gihe amashusho yayo yo yafashwe anatunganywa na Hanscana wo muri Tanzania.

‘Mahwi’- Butera Knowless na Nel Ngabo

Butera Knowless yahishuye ko indirimbo ye nshya ‘Mahwi’ yakoranye na Nel Ngabo, yagizwemo uruhare rungana na 90% n’umugabo we, Ishimwe Clement kuko yanditse anakora iyi ndirimbo bo baza bashyiramo amajwi gusa.

Ni mu gihe amashusho yayo yafashwe, anatunganywa na Meddy Saleh.

‘Umuana’ - Kevin Kade

Ngabo Richard wamamaye nka Kevin Kade uri mu bahanzi bagezweho muri iki gihe yamurikiye abakunzi be indirimbo yise ‘Umuane’ yatunganyijwe na Producer Kozze, isozwa na Bob Pro.

Amashusho yayo yatunganyijwe na CHID akazi yafashijwemo n’abantu barimo Kevin Kade , Allen, Dir Sani B , Dir C Eyoo Merci na Dir Password.

‘Intango y’ubumwe’- Junior Rumaga na Yvan Buravan, Mr Kagame, Fefe Kalume & Bull Dogg

Muri iki cyumweru nibwo hasohotse igisigo cya Junior Rumaga kirimo icyivugo cya Yvan Buravan utangira yivuga agira ati “Ingamba narwanye ni nyinshi n’amayeri nungutse ni menshi, ubwo bwinshi mbungana intsinzi nacyuye! Intore byahamye cyo umva nkwibwire.”

Junior Rumaga avuga kuri iki cyivugo Yvan Buravan yashyize mu gisigo cye, yahishuye ko yamubwiye ko ari impano ikomeye amuhaye.

Iki ni kimwe mu bisigo bigize umuzingo w’ibisigo 10 Junior Rumaga aherutse gushyira hanze, ibi bikaba byiganjemo ibyo yakoranye n’abahanzi batandukanye.

‘Pizza’ – Jowest

Jowest ni umwe mu basore bashya kandi bagaragaza amashagaga mu muziki w’u Rwanda, uyu kuri iyi nshuro yasohoye indirimbo nshya yise ‘Pizza’.

Iyi ndirimbo yanditswe inaririmbwa na Jowest afatanyije na Bafela, amajwi yayo yatunganyijwe na Loader muri Feliz Music isozwa na Bob Pro, amashusho yayo yakozwe na Chris Eazy akazi yafashijwemo na Tenlee.

‘Nzakomora’- Vestine & Dorcas

Vestine na Dorcas bitegura kumurika album ya mbere bise ‘Nahawe ijambo’ ku wa 24 Ukuboza 2022 muri Camp Kigali , muri iki cyumweru bahaye abakunzi babo indirimbo nshya bise ‘Nzakomora’.

Iyi ndirimbo yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na Murindahabi Irene mu gihe amajwi yayo yatunganyijwe na Santana, amashusho yayo yakozwe na Chris Eazy afatanyije na GAD akazi bafashijwemo n’abarimo Teen lee, Hussen Traole na Ni Wardu.

‘Icara utagwa’ - Bruce The 1st

Bruce The 1st uheruka muri ‘Uno’ yamuhuje na Ariel Wayz nyuma y’amezi abiri agarukanye indirimbo yise ‘Icara utagwa’.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yakozwe na Kina Beat , amashusho yayo yakozwe na Bruce Wa mbere afatanyije n’abarimo Ayo Merci, Tn Zethy , Director C na Saido Elocstar.

‘Tsaper’ - Okkama

Nyuma y’amezi atanu adasohora indirimbo, Okkama yongeye kwibuka abakunzi be abaha iyo yise Tsaper.

Iyi ndirimbo amajwi yayo yatunganyijwe na Madebeats mu gihe amashusho yayo yo yakozwe na Chico Berry afatanyije na Pacific K.

‘Coconut’ - Grenade Official na Juno Kizigenza

Mu minsi ishize umuhanzi uri mu bafite izina rizwi mu muziki wa Uganda, Grenade yasimbukiye i Kigali aho yari afite umushinga w’indirimbo ‘Coconut’ yakoranye na Juno Kizigenza.

Iyi ndirimbo baje kuyikora barayirangiza ndetse kuri ubu abakunzi b’umuziki batangiye kuyibyina.

Iyi ndirimbo nshya ya Grenade ‘Coconut’ yakozwe na Chemical Beats mu gihe amashusho yayo yakozwe na Eazy Cuts afatanyije na Taher Visuals.

Ndabarasa by Ruti Joel ft Kenny K-Shot

Iyi ni indirimbo nshya Ruti Joel umaze kuzamura izina mu muziki w’u Rwanda by’umwihariko umuziki gakondo yasohoye mu minsi ishize afatanyije n’umuraperi Kenny K-Shot.

Guhuza Gakondo na Hip Hop y’umuraperi Kenny K-Shot ni bimwe mu byatumye iyi ndirimbo yakiranwa yombi n’abakunzi b’umuziki.

‘Ni-4’ - Muster Lee , Treezy Culture na The Climinal

Muri iki cyumweru Muster Lee yahuje imbaraga n’abaraperi batandukanye barimo Treezy Culture na The Climanal bakorana indirimbo ‘Ni-4’ yatunganyijwe na Producer Opah mu gihe amashusho yayo yakozwe na PDG.

Iyi ndirimbo igaruka ku musore wabihiwe n’ibihe by’ubuzima ariko akaba afite icyizere ko bizagenda neza.

‘Subiza amaso inyuma’- Florentine Umutoni

Muri iki cyumweru umuhanzikazi Florentine Umutoni uririmba indirimbo zo kuranya no guhimbaza Imana yamurikiye abakunzi be indirimbo isaba abantu gusubiza amaso inyuma bakibuka aho Imana yabakuye no guhora bayishima igihe cyose.

Iyi ndirimbo yasohokanye n’amashusho yayo yakozwe na Joseph na Japhet Pro.

‘Mama Care’ –Joshari

Nyuma yo gutandukana na The Rayan Music Entertainment (RME) yamufashaga mu bikorwa bye bya muzika, Joshari yagarukanye indirimbo yise ‘Mama care’, iyi ikaba imwe muzo yari yarakoze akiri kumwe n’iyi nzu yamufashaga mu muziki.

Joshari watangiranye umuziki izina rya Jolie Sharangabo mu gihe gito yari amaranye na RME bakoranye indirimbo ebyiri zabashije gusohoka harimo n’izindi zikibitse.

Iyi ndirimbo nshya y’uyu muhanzi yatunganyijwe na Michou Pro afatanyije na BeatMaker abasore bakorera muri studio ya Unoze Music.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages