00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ally Soudy yunamiye umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Munyengabe Murungi Sabin
Kuya 11 April 2018 saa 09:39
Yasuwe :

Uwizeye Ally[Soudy] wamenyekanye mu Rwanda agikora itangazamakuru no kuyobora ibirori yavuganye ishavu ryinshi aterwa no kuba yarabuze umubyeyi we wishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umubyeyi wa Ally Soudy yitwaga Wibabara Daphrose akaba mwene Hitimana Xavier na Nyirabuhoro Anastasie nabo bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yishwe n’interahamwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, icyo gihe Ally Soudy yari afite imyaka icumi y’amavuko. Uyu mugabo avuga ko nyina yari “umugore w’intwari wandwaniriye nkiri muto”

Ally Soudy usigaye aba muri Leta ya North Dakota muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yatanze ubuhamya bugaragaza bimwe mu byo yibukira ku mubyeyi we ndetse avuga ko ‘yari umugore udasanzwe’ wamwigishije kuba umugabo.

Yanditse kuri Instagram ati “ Mana, nzi ko uri kumwe na we […] Munsuhurize kandi umubwire ko mukunda kandi mukumbura iminsi yose. Mama, nkwibuka ibihe byose bikarusha iyo nibutse ubutwari bwawe, undwanirira mu bwana bwanjye ngo hatagira uhungabanya ikibondo cyawe.”

Yongeyeho ati “Burya koko akabura ntikaboneke ni nyina w’umuntu. Izina rye ni Wibabara Daphrose, nshuti zanjye mujye mumfasha kumusabira ijuru we n’abandi babyeyi...”

Ubu, Ally Soudy Uwizeye arubatse. Yashakanye na Umwiza Carine, bafitanye abana babiri, Ally Waris Umwiza we wavukiye mu Rwanda na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza wavukiye mu Mujyi wa Atlanta muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Ally Soudy n'umugore we Umwiza Carine
Soudy amaze kubyara abana babiri, Ally Waris Umwiza na Ally Gia-Basia Kigali Umwiza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages