Alliah wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Numbi muri Karehe, yahunze afite umwaka umwe.
Mu kiganiro na IGIHE, Alliah Cool yavuze ko yakozwe ku mutima bikomeye n’amashusho y’igihe ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyaga irimo na FDRL batwikaga agace k’i Masisi.
Kuva icyo gihe yiyemeje ko mu gihe AFC/M23 izaba yahabohoye azajya gusura abarokotse bagasangira ibyo afite.
Ati “Masisi nyumva nk’ahantu hari umuryango wanjye, ni ukuvuga ngo mu mutima wanjye nabaga ntameze neza, mama wanjye ntiyaryamaga twabaga duhangayitse dufite ubwoba bwinshi.”
“Muri kiriya gihe nibwo natekereje ndavuga ngo nibaramuka bafashe kariya gace, M23 ikagera ku ntsinzi nzajya gusura bariya bantu dusangire ibyo nzaba mfite.”
Alliah ahamya ko gusura i Masisi byari ibyishimo kuri we, ariko yahavuye abonye ibibazo abaharokoye bafite bikomeye, bituma asaba buri wese uhakomoka guhagurukira gufasha abantu baho.
Ati “Ibaze nk’umuntu ukubwira ngo umutekano turawufite ubu ikibazo dufite ni icy’imvura, bisobanuye ko abantu badafite aho kurara. Ndaboneraho gusaba umuntu ufite uko ameze aho ari hose atekereze ku bantu bavuye mu ntambara babayeho mu buzima bubagoye.”
Alliah Cool yashyiriye ab’i Masisi ibyo kunywa, ibiryamirwa, umuceri, amasuka yo kwifashisha mu guhinga n’ibindi.
Ati “Ntabwo nahaye bose wenda reka mvuge ko nahaye nka 30% y’abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi, namwe mugerageje kumfasha tukishyira hamwe abaturage b’i Masisi babona aho kuryama.”
Alliah Cool ahamya ko mu by’ibanze bikenewe harimo amashuri ari naho yahise avuga ko ku bwe yifuza gusana iry’ahitwa Kilolirwe.
Ku rundi ruhande Alliah Cool yasabye abantu kujya banyuzamo bagasura aba baturage kuko bibakura mu bwigunge.
Yasabye kandi abahunze intambara ko nyuma y’aho AFC/M23 ifatiye aka gace umutekano wamaze kugaruka, ababishoboye bataha bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye.
Kugeza uyu munsi, Alliah Cool ahamya ko yamaze gutaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yanatangiye ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Goma, nubwo bidakuraho ko akurikirana n’indi mishinga ye mu Rwanda.
Ni ubwa gatatu yari ageze i Masisi kuva mu 1994. Izindi nshuro ni mu 2006 no mu 2012.
Amafoto: Shumbusho Djasil



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!