00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Alliah Cool yasubiye ku ivuko, aremera ab’i Masisi anabemerera ishuri (Amafoto na Video)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 2 July 2025 saa 02:06
Yasuwe :

Umukinnyi wa filime Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool yasuye abatuye i Masisi ahitwa ku Nturo mu gace katwitswe na FDLR mu 2023, yiyemeza kubakira ishuri abagizweho ingaruka n’intambara imaze iminsi ndetse anabagenera imfashanyo zirimo ibiribwa n’ibiryamirwa.

Alliah wavukiye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahitwa i Numbi muri Karehe, yahunze afite umwaka umwe.

Mu kiganiro na IGIHE, Alliah Cool yavuze ko yakozwe ku mutima bikomeye n’amashusho y’igihe ingabo za FARDC n’imitwe bafatanyaga irimo na FDRL batwikaga agace k’i Masisi.

Kuva icyo gihe yiyemeje ko mu gihe AFC/M23 izaba yahabohoye azajya gusura abarokotse bagasangira ibyo afite.

Ati “Masisi nyumva nk’ahantu hari umuryango wanjye, ni ukuvuga ngo mu mutima wanjye nabaga ntameze neza, mama wanjye ntiyaryamaga twabaga duhangayitse dufite ubwoba bwinshi.”

“Muri kiriya gihe nibwo natekereje ndavuga ngo nibaramuka bafashe kariya gace, M23 ikagera ku ntsinzi nzajya gusura bariya bantu dusangire ibyo nzaba mfite.”

Alliah ahamya ko gusura i Masisi byari ibyishimo kuri we, ariko yahavuye abonye ibibazo abaharokoye bafite bikomeye, bituma asaba buri wese uhakomoka guhagurukira gufasha abantu baho.

Ati “Ibaze nk’umuntu ukubwira ngo umutekano turawufite ubu ikibazo dufite ni icy’imvura, bisobanuye ko abantu badafite aho kurara. Ndaboneraho gusaba umuntu ufite uko ameze aho ari hose atekereze ku bantu bavuye mu ntambara babayeho mu buzima bubagoye.”

Alliah Cool yashyiriye ab’i Masisi ibyo kunywa, ibiryamirwa, umuceri, amasuka yo kwifashisha mu guhinga n’ibindi.

Ati “Ntabwo nahaye bose wenda reka mvuge ko nahaye nka 30% y’abafite ibibazo bikomeye kurusha abandi, namwe mugerageje kumfasha tukishyira hamwe abaturage b’i Masisi babona aho kuryama.”

Alliah Cool ahamya ko mu by’ibanze bikenewe harimo amashuri ari naho yahise avuga ko ku bwe yifuza gusana iry’ahitwa Kilolirwe.

Ku rundi ruhande Alliah Cool yasabye abantu kujya banyuzamo bagasura aba baturage kuko bibakura mu bwigunge.

Yasabye kandi abahunze intambara ko nyuma y’aho AFC/M23 ifatiye aka gace umutekano wamaze kugaruka, ababishoboye bataha bagafatanya kubaka igihugu cyababyaye.

Kugeza uyu munsi, Alliah Cool ahamya ko yamaze gutaha muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yanatangiye ibikorwa by’ubucuruzi mu Mujyi wa Goma, nubwo bidakuraho ko akurikirana n’indi mishinga ye mu Rwanda.

Ni ubwa gatatu yari ageze i Masisi kuva mu 1994. Izindi nshuro ni mu 2006 no mu 2012.

Ubwo Alliah Cool yiteguraga guhaguruka iwe i Goma yerekeza i Masisi
Alliah Cool n'imodoka yari imutwaje ibyo yari ashyiriye ab'i Masisi mu muhanda uganayo
Akigera i Masisi, Alliah Cool yifuzaga gufatira ifoto mu misozi y'iwabo
Abavandimwe ba Alliah Cool bamuhaye ikaze i Masisi
Alliah Cool n'abo mu muryango we b'i Masisi bari bakumburanye
Allaih Cool aganira n'ababyeyi bo mu muryango we basanzwe batuye i Masisi
Iri shuri Alliah Cool yiyemeje kuryubaka neza kugira ngo abanyeshuri b'i Masisi bajye bigira ahantu heza
Umuyobozi w’agace ka Kirorirwe i Masisi, Innocent Seba Nganizi, yashimiye Alliah Cool wibutse abavandimwe be bagizweho ingaruka n'intambara
Alliah Cool asuhuza abatuye i Masisi mbere y'uko abagezaho ibyo yari yabashyiriye
Alliah Cool yasabye abaturage b'i Masisi gukoresha imbaraga nyinshi mu kwiteza imbere
Uyu mugore yanasabye abakomoka i Masisi bari mu bice bitandukanye kugerageza kwita ku bavandimwe babo batorohewe n'ibihe barimo
Abaturage batwikiwe inzu bari bitabiriye iki gikorwa ari benshi
Aba bose ni abo mu muryango wa Alliah Cool batuye i Masisi bari mu barokotse ubwicanyi bwahakoreye mu minsi ishize
Iri shuri abaturage bigondagondeye ryangijwe n'imvura ariko Alliah Cool yiyemeje kuryubaka neza
Mu byo Alliah Cool yashyiriye ab'i Masisi harimo n'ibiribwa
Bimwe mu byo Alliah Cool yashyiriye abaturage b'i Masisi

Amafoto: Shumbusho Djasil


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages