Ni igitaramo cyanafunguye imiryango kuko ari ubwa mbere yari ataramiye i Burayi nyuma yo kubigerageza inshuro nyinshi, ariko ibyangombwa bikaba ikibazo.
Alex Dusabe ahamya ko bigenze neza buri bihe bya Pasika yajya aba afite igitaramo akorera i Burayi mu rwego rwo kwegerana n’abakunzi be bahatuye.
Ati “Turi mu myiteguro kandi nibaza ko nta kabuza bizagenda neza hamwe n’Imana.”
Alex Dusabe uri mu bahanzi bamaze igihe barubatse izina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, aherutse gukorera i Kigali igitaramo cy’amateka ubwo yizihizaga imyaka 25 amaze akora ivugabutumwa mu ndirimbo.
Ni igitaramo yise “Umuyoboro 25 Concert’’ cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village (KCEV) hazwi nka Camp Kigali, ku wa 14 Ukuboza 2025.
Amafoto: Jessica Rutayisire



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!