Uretse uyu Alec Baldwin wagejejwe mu nkinko, Hannah Gutierrez Reed wari ushinjwe kwita ku ntwaro zari gukoreshwa muri iyi filime na we akurikiranyweho iki cyaha cyo kwica umuntu atabigambiriye.
Ibi ni ibirego byatangiye ku wa 19 Mutarama 2023 bitanzwe n’umushinjacyaha, Mary Carmack-Altwies.
Alec Baldwin na Hannah Gutierrez Reed baregwa, bivugwa ko bazatangira kuburana mu mpera z’uku kwezi kwa Mutarama 2023.
Mu itangazo uyu mushinjacyaha yashyize ahagaragara rigira riti "Umukinnyi akaba na producer wa filime ‘Rust’ Alec Baldwin na Hannah Gutierrez Reed buri wese ashinjwa ibyaha bibiri byo kwica umuntu batabishaka."
"Nzi neza ko hari ibimenyetso bihagije. Ku isaha yanjye, nta muntu uri hejuru y’amategeko, kandi buri wese akwiye ubutabera".
Aba bombi baramutse bahamwe n’iki cyaha bahanishwa igifungo cy’amezi 18 n’amande ya 5000$.
Joel Souza wari uyoboye ifatwa ry’amashusho akaba yaranakomerekeye muri uku kurasana, we nta kirego na kimwe akurikiranyweho muri uru rubanza.
Abashinjacyaha bavuze ko umuyobozi wungirije w’iyi filime, David Halls, yemeye icyaha aregwa cy’uburangare no gukoresha nabi intwaro yica.
Bivugwa ko atazajyanwa muri gereza ahubwo azamara amezi atandatu akora imirimo nsimburagifungo ndetse akurikiranirwa bya hafi n’inzego zibishinzwe.
Uwunganira Baldwin mu mategeko, Luke Nikas, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe ari ikigero cy’ubutabera bubi bubayeho.
Nikas yagize ati“Baldwin ntabwo yari gutekereza ko mu mbunda harimo isasu rizima cyangwa ahandi hose mu ifatwa ry’amashusho ya filime. Yari yizeye ubanyamwuga bwabo bakoranye, bamwizeza ko imbunda itari bugire icyo yangiza. Tuzarwanya ibyo birego, kandi tuzatsinda."
Halyna Hutchins wishwe n’isasu ryarashwe mu ifatwa ry’amashusho y’iyi filime ‘Rust’ yaguye mu bitaro nyuma yo kuraswa bitunguranye na Alec Baldwin .
Baldwin w’imyaka 64 we avuga ko atigeze akora mu mbarutso ndetse atari azi neza niba imbunda yari yiteguye kurasa , gusa nawe ashinjwa kugira uburangare kuba atarigeze asuzuma imbunda yari agiye gukoresha muri iyi filime.
Ikigo New Mexico Environment Department cyahanishije abatunganya iyi filime amande ya 136.000$ kubera uburangare bagize mu ifatwa ry’aya mashusho.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!