Nk’uko The Sun yabitangaje ishingiye ku mibare ya Official Charts, iyi album yagiye hanze mu 2005, iriho indirimbo 38, yahigitse iz’abahanzi bakomeye muri iki gihe barimo Olivia Dean na Harry Styles.
‘The Essential Michael Jackson’ ifite kopi 508.000 zagurishijwe muri uyu mwaka, hateranyijwe kopi zaguzwe, indirimbo zavanywe kuri internet mu buryo bwishyurwa n’inshuro zumviswe ku mbuga z’umuziki, zibarwa hakurikijwe uburyo bwihariye bukoreshwa muri uru rutonde.
Kongera gukundwa kw’ibihangano bya Michael Jackson byafashijwe na filime ‘Michael’ ivuga ku buzima bwe, yasohotse muri Mata 2026. Iyi filime yatumye umuziki we urushaho kugera ku bakiri bato batari barawukurikiranye cyane.
Si iyi album yonyine yongeye kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki, kuko ‘Thriller’ na yo iri ku mwanya wa 16, mu gihe ‘Bad’ iza ku wa 20.
Ku mwanya wa kabiri hari ‘The Art Of Loving’ ya Olivia Dean, igakurikirwa na ‘Kiss All The Time. Disco, Occasionally’ ya Harry Styles.
Izindi album ziri mu icumi za mbere zirimo ‘50 Years: Don’t Stop’ ya Fleetwood Mac, ‘You Seem Pretty Sad For A Girl So In Love’ ya Olivia Rodrigo na ‘The Highlights’ ya The Weeknd.
Harimo kandi ‘+ − = ÷ × (Tour Collection)’ ya Ed Sheeran, ‘The Great Divide’ ya Noah Kahan, ‘You’ll Be Alright Kid (Chapter 1)’ ya Alex Warren na ‘Time Flies: 1994–2009’ ya Oasis.
Mu ndirimbo, ‘Man I Need’ ya Olivia Dean ni yo iyoboye urutonde rw’izitwaye neza muri uyu mwaka kugeza ubu. Ikurikirwa na ‘Rein Me In’ yakoranye na Sam Fender.
Mu ndirimbo eshanu za mbere harimo kandi ‘Ordinary’ ya Alex Warren, ‘Where Is My Husband!’ ya Raye na ‘Raindance’ ya Dave na Tems.
Nubwo Michael Jackson amaze imyaka 17 apfuye, iyi mibare igaragaza ko ibihangano bye bigikurikirwa cyane, ndetse bikaba bikomeje guhatana n’ibishya by’abahanzi bagezweho.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!