00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Album nshya ya Taylor Swift yaciye agahigo

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 7 October 2025 saa 03:03
Yasuwe :

Album nshya ya Taylor Swift yise ‘The Life of a Showgirl’ yamaze guca agahigo mu Bwongereza, aho kuva ku wa Gatanu tariki 3 Ukwakira 2025 ubwo yajyaga hanze imaze kugurishwa kopi 304.000.

Iyi album ye yarushije izindi yakoze kugurishwa aho nka ‘The Tortured Poets Department’ yo mu 2024 yagurishijwe kopi 270.000 mu cyumweru cya mbere, mu gihe ‘Midnights’ yo mu 2022 yagurishije kopi 204.000.

Ibi bitumye ‘The Life of a Showgirl’ iba album yagurishijwe cyane mu cyumweru cya mbere mu Bwongereza kuva mu 2017, ubwo ‘Divide’ ya Ed Sheeran yagurishwaga kopi 672.000.

Byongeye kandi, iri imbere mu nzira yo kuba album izagurishwa cyane kurusha izindi muri uyu mwaka wa 2025. Ubu iziri ku isonga ni ‘Short N’ Sweet’ ya Sabrina Carpenter, unagaragara no ku ndirimbo yitiriwe album ya Swift, akaba amaze kugurisha kopi 444.000 kuva muri Mutarama uyu mwaka.

Muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Taylor Swift yahanditse amateka mashya kuko ku wa Gatanu gusa yagurishije kopi miliyoni 2,7. Ni umubare munini kurusha uwo yigeze kugeraho mu mateka ye yose, ndetse ni uwa kabiri munini kuva mu 1991, ubwo hatangiraga uburyo bushya bwo kubara kopi zagurishijwe. Uyu mwanya wa mbere uracyafitwe na ‘25’ ya Adele wagurishije kopi miliyoni 3,378 mu cyumweru cya mbere mu 2015.

Mu Bwongereza, kugeza ubu muri uyu mwaka, album imwe gusa niyo yari imaze kugurishwa kopi zirenga 100.000 mu cyumweru. Iyo akaba ari ‘People Watching’ ya Sam Fender. Album nshya ya Ed Sheeran yitwa ‘Play’ yo yagurishijwe kopi 67.000 ubwo yasohokaga mu kwezi gushize. Mu mpeshyi, hari album ebyiri (Bite Me ya Reneé Rapp na Time Flies ya Oasis) zageze ku mwanya wa mbere na kopi zirenga 20.000.

Taylor Swift no muri sinema ntabwo yaboroheye, aho filime ye ‘Taylor Swift: The Official Release Party Of A Showgirl’ yinjije miliyoni 46$ (arenga miliyari 66 Frw) mu mpera z’icyumweru gishize. Iyo filime y’iminota 89 ni nk’igitaramo cyo kumurika album, ikubiyemo amashusho y’indirimbo nshya ‘The Fate Of Ophelia’, ibyabaye mu itegurwa rya album, ndetse n’ubusobanuro bwa Swift ku ndirimbo ziriho.

Iyi album ya 12 ya Swift yanditswe kandi itunganywa mu bihe by’ibitaramo by’uruhererekane bya ‘Eras Tour’ yakoreye ku mugabane w’u Burayi mu mpeshyi ishize.

Mu kiganiro yagiranye na Scott Mills kuri BBC Radio 2, Taylor Swift yahakanye ibihuha byavugaga ko iyi ari yo album ye ya nyuma.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages