00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

David Bayingana yananiwe guhisha amarangamutima ku nkumi yihebeye (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 3 February 2025 saa 10:23
Yasuwe :

Ubwo yifurizaga isabukuru y’amavuko Mutesi Nadia bamaze igihe bakundana ariko batifuza ko bijya hanze, David Bayingana kwihangana byamunaniye agaragaza akari ku mutima we ndetse yereka abamukurikira uwamutwaye umutima.

Mu butumwa yageneye umukunzi we kuri uyu munsi w’amavuko, David Bayingana yagize ati “Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge n’ibyo umutima wawe wifuza byose."

Ni amagambo yahise asamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bongeye kubona umukunzi mushya w’uyu munyamakuru wa siporo uri mu bakomeye mu Rwanda.

Hari amakuru avuga ko David Bayingana na Mutesi Nadia bamaze igihe bakundana ndetse bamwe mu nshuti zabo bazi neza inkuru y’urugendo rw’urukundo rwabo, bahamya ko batatunguwe n’ubutumwa bw’uyu munyamakuru.

Mutesi Nadia uri mu rukundo na David Bayingana, ni umwe mu nkumi zahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, ndetse birangira yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss photogenic’.

Mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’, David Bayingana yari yabajijwe ku rukundo akunze kuvugwamo n’uyu mukobwa, agerageza kubinyura hejuru ntiyerura ngo ahamye ko bakundana.

David Bayingana asanzwe ari umunyamakuru w'imikino ukomeye mu Rwanda
Mutesi Nadia ukundana na David Bayingana ni umwe mu nkumi zahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017
David Bayingana yananiwe kwihangana ahamya iby'urukundo rwe na Mutesi Nadia
Inkuru y'urukundo rwa David Bayingana na Mutesi Nadia ntikiri ibanga
Hari amakuru ahamya ko David Bayingana na Mutesi Nadia bamaze igihe bakundana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .