Mu butumwa yageneye umukunzi we kuri uyu munsi w’amavuko, David Bayingana yagize ati “Isabukuru nziza Mwamikazi wanjye, twishimiye umwaka wuzuye urukundo, ibitwenge n’ibyo umutima wawe wifuza byose."
Ni amagambo yahise asamirwa hejuru n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bari bongeye kubona umukunzi mushya w’uyu munyamakuru wa siporo uri mu bakomeye mu Rwanda.
Hari amakuru avuga ko David Bayingana na Mutesi Nadia bamaze igihe bakundana ndetse bamwe mu nshuti zabo bazi neza inkuru y’urugendo rw’urukundo rwabo, bahamya ko batatunguwe n’ubutumwa bw’uyu munyamakuru.
Mutesi Nadia uri mu rukundo na David Bayingana, ni umwe mu nkumi zahataniye ikamba rya Miss Rwanda mu 2017, ndetse birangira yegukanye ikamba ry’umukobwa uberwa n’amafoto ‘Miss photogenic’.
Mu minsi ishize ubwo yari yitabiriye igitaramo cya ‘Gen-Z Comedy’, David Bayingana yari yabajijwe ku rukundo akunze kuvugwamo n’uyu mukobwa, agerageza kubinyura hejuru ntiyerura ngo ahamye ko bakundana.











TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!