Ni ko byagenze ku bacuruzi bo mu Karere ka Karongi by’umwihariko abafite ibikorwa by’ubucuruzi ahegereye Ikibuga cy’umupira cya Mbonwa, cyabereyemo igitaramo cya mbere cya MTN Iwacu Muzika Festival, aka karere kari kakiriye.
Ni igitaramo cyabaye ku wa 11 Nyakanga 2026, cyitabiriwe n’abiganjemo urubyiruko nk’ibisanzwe ariko kuko abenshi bahageze mu masaha ya mugitondo, uko amasaha yisunikaga ni na ko ibyishimo byiyongeraga, ibyasabye ko bamwe bakora mu ikofi abandi bakanda akanyenyeri kugira ngo bagire icyo bashyira mu nda, cyane ko uwabyinnye asonza kimwe n’wakoze sports.
Mutangana Albert ufite butike acururizamo icyayi, amata, n’amandazi hafi y’Ikibuga cya Mbonwa yavuze ko amandazi yari yaranguye yamushiranye biba ngombwa ko asubira kurangura.
Ati “Byari bimeze neza, ku buryo muri iyi santere yacu, nta muntu wavuga ko atacuruje. Ubusanzwe ku munsi nakira abakiliya nka 15 ariko nakiriye abarenga 60. Ibyaguzwe cyane ni icyayi, amata, amarindazi n’imigati. Nari naranguye amarindazi ya 10.000Frw ariko byansabye ko nsubira kurangura andi nk’ayo na yo arashira”.
Sikobizahora Ernest ufite akabari mu Isantere ya Rubengera yavuze ko ubusanzwe ku munsi yakiraga abakiliya nka 30 ariko ko kubera iki gitaramo yakiriye abarenga 80.
Ati “Batumije ibiribwa byinshi birimo mushikaki, akabenzi, n’amafiriti, bananywa ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Iki gitaramo twacyishimiye, ahubwo ari ibishoboka twagira ibitaramo nk’ibi birenze kimwe”.
Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Karere ka Karongi, akaba n’Umuyobozi Mukuru wa Bethany Hotel yashimiye East African Promoters yateguye iki gitaramo ikanongera Akarere ka Karongi mu turere iki gitaramo kiberamo.
Ati “Abafite ibikorwa by’ubucuruzi barashima. Abenshi batugaragarije ko babonye abakiliya benshi. Amahoteli, utubari, urumva ahari abantu ibihumbi 15, bakarya bakanywa, hari icyasigaye mu mifuka y’abikorera”.
Umuyobozi w’Akarere ka Karongi, Muzungu Gerald yavuze ko mu gitaramo MTN Iwacu Muzika Festival byari ijoro ryiza ry’ibyishimo, abagitegura bari bafite impungenge ko batazabona abantu, ariko nk’uko babibijeje abantu babonetse.
Ati “Icya mbere cyadushimishije ni uko babonye abantu batatekerezaga ko babona. Abantu bakabakaba ibihumbi 15 bigaragara ko bakunda umuziki n’ibyishimo. Icyo ni cyo twashakaga kugira ngo twerekane ko Abanya-Karongi bakunda kwidagadura, bikadufungurira amarembo n’abandi batandukanye ko ibitaramo nk’ibi byajya bikorwa kenshi”.
Akarere ka Karongi kakiriye ibi bitaramo ku nshuro ya mbere, kakurikiye utwa Huye, Ngoma na Muhanga.
Abaturage bo muri aka Karere bari benshi ndetse ntibakanzwe n’imvura yaguye ubwo igitaramo cyari kigeze hagati, ahubwo bakomeza kubyina.
Amalon, Ross Kana, Marina, Kivumbi, Bushali na Kenny Sol baririmbye mbere y’uko Bruce Melodie ahabwa iminota 30 yo gususurutsa Abanya-Karongi aho yavuye ku rubyiniro bakinyotewe.
Nyuma ni bwo Davis D na Chriss Eazy bataramiye abitabiriye iki gitaramo, na bo bakoresha iminota igera kuri 30 nk’uko byagenze ku bandi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!