Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 6 Werurwe 2026 ni bwo Mushashi yasangije abamukurikira amafoto y’umuhango wo gusezerana imbere y’amategeko n’umusore bitegura kurushinga.
Ku rundi ruhande, nyuma yo gusezerana imbere y’amategeko kuri uyu wa 6 Werurwe 2026, byitezwe ko Mushashi n’umugabo we bazakora ubukwe ku wa 14 Werurwe 2026.
Mu minsi ishize ubwo yatangazaga ko yitegura ubukwe bwe, Mushashi mu butumwa yasangije abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, yagaragaje ishimwe rikomeye yifashishije amagambo aboneka mu Ndirimbo ya Salomo 3:4, ati “Nabonye uwo umutima wanjye ukunda.”
Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane kuri TV1 yakoreye kuva mu 2017 kugeza mu 2024. Yahavuye yerekeza kuri RBA, by’umwihariko mu ishami ry’amakuru.
Mbere y’aho mu 2016 yakoreye Radiyo Salus dore ko yanize muri Kaminuza y’u Rwanda aho yakuye impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu ishami ry’Ububanyi n’Amahanga. Hagati ya 2014 na 2016 yakoreye RC Huye.
Aimée Beauté Mushashi akorana n’ibigo bitandukanye birimo Mashirika, Urunana, Labenevolencia n’ibindi ku mishinga itandukanye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!