Mu gitero cya mbere cy’iyi ndirimbo, Riderman abanza kwibutsa urubyiruko ko iyo bavuga u Rwanda rw’ejo aribo baba bavuga.
Ati “Iyo bavuga u Rwanda rw’ejo baba bavuga mwe, muhagaze mushikamye mudapfukamye, aya mahirwe murayafite nimuyafate mwihugure kandi mwige cyane n’umuhate, ahazaza nta mpuhwe hafitiye umunebwe, Isi ntigutegereza uri bukerererwe, korera ku gihe ubyuke bagisinziriye ntawe ufite umwanya ata ngo arakurindiriye.”
Riderman ku rundi yibukije urubyiruko gusigasira umubiri wabo cyane ko ari cyo gishoro bafite, ahamya ko ubwonko buzima bukwiye kuba buri mu mubiri muzima.
Uyu muraperi yibukije urubyiruko kugira icyerekezo n’inzozi zanditse abamenyesha ko ibyo amahanga akora na bo babishobora cyane ko n’Igihugu kibibabonamo, yongeraho ko urubyiruko ari rwo bisubizo by’ibibazo bihari uyu munsi.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE yavuze ko nyuma yo gusohora iyi ndirimbo abantu benshi bakomeje kumuha ubutumwa bugaragaza ko yarashe ku ntego y’ubuzima bwa buri munsi bwa benshi.
Ati “Ni indirimbo maze akanya gato nsohoye ariko uwakwereka ubutumwa ndi kubona, hari nk’inshuti yanjye inyandikiye imbwira ko ifite abana biganye babiri bitabye Imana bazize ibiyobyabwenge, kandi na we ndabizi ntubuze ingero watanga. Mu by’ukuri hakenewe ko abantu bajya baganira bakungurana inama ku buzima bwa buri munsi bwacu.”
Iyi ndirimbo ni imwe mu zigize album ‘Umurwa w’indwanyi’ Riderman akomeje gusohora muri uyu mwaka yizihizamo imyaka 20 amaze mu muziki w’u Rwanda nk’umuhanzi ku giti cye.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!