00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda Umunyarwandakazi DJ Alisha yetewe no kubyara akiri muto

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 14 June 2026 saa 04:57
Yasuwe :

Umunyarwandakazi DJ Alisha, ubarizwa muri Uganda ufite izina rikomeye ku mbuga nkoranyambaga no mu kuvanga imiziki, yagaragaje agahinda gakabije yatewe no kubyara akiri muto.

Abinyujihe ku mbuga nkoranyambaga, DJ Alisha yavuze ko kuba yaranyuze muri ibyo bihe byamuhinduriye ubuzima ndetse bikanamwigisha amasomo atandukanye muri urwo rugendo yanyuzemo.

Yavuze ko hari ibihe yumvaga Isi yamwikaragiyeho, agahaga ubuzima ku bw’uwo mutwaro yabaga yikoreye.

Ati "Singiye kubeshya, habayeho ibihe nashatse kubivamo. Atari ukubera ko nta ntege ngira, ahubwo ari uko ndambiwe. Kimwe muri ibyo bihe cyaje ubwo nabyariraga mu rugo, nta mugambo ngira".

Yakomeje agira ati "Ubwo nabyaraga umwana nahise ntekereza ko ubuzima bwanjye burangiye. Natekereje ko inzozi zose nari mfitiye zitakibaye impamo. Natekereje ko nangirijwe ubuzima kandi nasigaye inyuma".

Icyakora, uko igihe cyagiye gitambuka uyu mugore yakomeje guhatana yizerera mu nzozi ze aho kwibonamo intege nke.

Yibutse imbaraga byamutwaye kugira ngo yubake izina rye bimwongerera imbaraga zo gukomerezaho.

Ati "Iyo nsubije amaso inyuma, mbona ko narizamuye inshuro nyinshi zirenze izo nakwibuka".

DJ Alisha yagiriye inama abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga, ababwira ko atari byiza kwemera gucika intege mu gihe cy’ibigeragezo ahubwo ko bisaba kugira umuhate kurushaho.

Muri Mutarama ya 2025, DJ Alisha yagaragaje ko yahisemo kuva mu buzima bw’ibyaha yahozemo. Yakiriye agakiza abatizwa mu mazi menshi, yemera Yesu kwinjira nk’umucunguzi we.

Icyo gihe yavugaga ko ubusinzi n’irari ry’umubiri biri mu byamuteye kugarukira Imana itaramukiyeho amaboko.

Agahinda Umunyarwandakazi DJ Alisha yetewe no kubyara akiri muto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages