00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Agahinda ka Aisha wateguye ubukwe akabengwa ku munota wa nyuma

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 27 August 2026 saa 11:51
Yasuwe :

Inkindi Aisha, uzwi ku izina rya Aisha muri sinema nyarwanda no ku mbuga nkoranyambaga, yatangaje ko hari igihe yigeze kujya mu rukundo akimariramo umusore kugeza ubwo bategura gukora ubukwe ariko ntibize kumuhira.

Ibi ni bimwe mu byo yagarutseho mu kiganiro yagiranye na shene ya YouTube witwa
RUA Rwanda. Ni ikiganiro cyasohotse kuri uyu wa 26 Kanama 2026.

Aisha yavuze ko uwo musore yamusabye ko yazamwambika impeta y’urukundo mu gihe uyu mukobwa yari kuba yasoje amasomo ye muri kaminuza bityo akayimwambikira mu birori bye byo kwishimira kurangiza amasomo, ndetse n’iby’isabukuru ye y’amavuko.

Ati “Nari narashyushye cyane, inshuti zanjye zose twabanaga muri kaminuza zibizi, bazi umukunzi wanjye, narashyushye, mvugana na we kugeza Saa Yine [z’ijoro]. Nyine, mfite umugabo tutarabana. Byarangiye akoze ubukwe nyine n’undi. Ni njye yabeshyaga”.

Yakomeje avuga ko yagiye kumureba aho yabanaga na mushiki we ndetse babiganiraho. Amubajije ikibazo bagiranye cyatumye amuca inyuma, umusore asubiza ko nta kibazo yari afitanye na we.

Aisha kandi avuga ko byamuteye agahinda ku buryo ubu nta musore yakongera kwizera ngo amuhe umutima we wose, ahubwo agabanya akamukunda mu rugero ku buryo nyuma yahise akundana na batatu icyarimwe.

Ati “Birababaza. Kuva nabaho ni bwo bwa mbere umuntu yambabaje pe! Ubu twatandukana nkumva nta birenze, ni ibisanzwe. Byarambabaje ariko bitwara iminsi, birashira.”

Aisha yakomeje agira ati “Ntabwo wakongera gukunda umuntu byimbitse cyane nk’uko byahoze. Uravuga ati ‘uyu na we ejo yankora n’ibi’. Nyine ushyira mu rugero, ukagenda gacye”.

Igihe kinini Aisha ukomoka i Nyaruguru yavuzwe mu rukundo cyane n’umunyamakuru Murindahabi Iréné, icyakora abyamaganira kure ndetse biza gushimangirwa n’uko uyu munyamakuru akoze ubukwe n’indi nkumi mu minsi ishize.

Icyakora nubwo Aisha yemeza ko kuvugwa muri urwo rukundo byamutumbagirije izina, ku rundi ruhande byamubujije amahirwe yo guteretwa mbere kuko ubu abasore benshi biganjemo Aba-diaspora batangiye mutereta nyuma y’uko M.Iréné akoze ubukwe.

Agahinda ka Aisha wateguye ubukwe akabengwa ku munota wa nyuma

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages