Nubwo ari ibintu yari asanzwe akunda ndetse yari yaranatangiye kwiga na mbere, Chriss Eazy yabwiye IGIHE ko yarushijeho kubishyiramo imbaraga mu minsi ishize ubwo yari amaze gupfusha umubyeyi we.
Ati “Ubwo umubyeyi wanjye yitabaga Imana ni bwo ‘depression’ yamfashe noneho mbura ikintu nkora. Ndi umuntu udakunda kuva mu rugo iyo nta gahunda mfite, Nisanze ndi guhanganira na yo muri studio mu rugo, kuko ntari mfite ‘video’ yo gukora, nashidutse ari byo mpaye imbaraga nk’amezi abiri atatu bihita bingarukamo kuko nari nsanzwe mbikora ariko ntabiha imbaraga cyane.”
Uretse kuba umuhanzi mwiza unakunzwe mu Rwanda, Chriss Eazy asanganywe impano yo kwitunganyiriza amashusho y’indirimbo.
Uyu muhanzi agaragaza ko kuba amaze kwihugura no kuzikorera mu buryo bw’amajwi abifata nk’indi ntambwe y’uko hari imishinga azajya yitangirira akaba yajya kuyisoreza ahandi ariko ikoze mu buryo abishakamo.
Uyu musore uri mu bahanzi bagezweho muri iyi minsi aherutse gusohora indirimbo ‘My mind’ yakoranye na Utah Nice, umwe mu bakobwa bashya mu muziki.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!