Nk’uko bigaragara mu butumwa butumira inshuti zabo, AG Promoter na Micky bazasezerana ku wa 27 Ugushyingo 2025 mu gihe abatumiwe bazakirirwa i Rebero.
Ibi birori byo gusezerana imbere y’amategeko bitangajwe mu gihe AG Promoter yari aherutse kwambika impeta umukunzi we ku wa 9 Ugushyingo 2025, mu birori byabereye na none i Rebero, icyo gihe ari na bwo batangaje ko bitegura gusezerana imbere y’amategeko.
Ubwo yari amaze gutererwa ivi akambikwa impeta, Micky yavuze ko bakabaye barasezeranye imbere y’amategeko muri Kanama 2025, ariko bitewe n’uko yari atarabona indangamuntu bisaba ko babanza gutegereza.
AG Promoter uzwi nk’umuhanga mu gukoresha imbuga nkoranyambaga, yatangiye gukundana na Micky mu 2024, icyakora batangira badashaka kwerura urukundo rwabo gusa uko iminsi yagiye yisunika byarangiye barwemeje ndetse kuri ubu bari mu myiteguro y’ubukwe bwabo.
Urukundo rwa AG Promoter na Micky rwakunze kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga ndetse rurushaho gushyuha kuko batangiye gukundana nyuma y’uko uyu mukobwa atandukanye na Captain Regis na we uzwi muri sinema y’u Rwanda.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!