00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo ishaka kwirukana Miss Chidimma ku kabi n’akeza

Yanditswe na Gilbert Ukwizagira
Kuya 30 June 2026 saa 09:20
Yasuwe :

Afurika y’Epfo ishaka kwirukana Miss Chidimma Vanessa Onwe Adetshina wageze mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo nyuma akaza kuryikuramo ritarangiye, ku kabi n’akeza.

Bivugwa ko uyu mukobwa aba muri Afurika y’Epfo mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Mu 2024 ubwo yari amaze kwirukanwa mu irushanwa rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo yagiye guhatanira ikamba rya Miss Universe Nigeria ndetse aza no kuritsindira.

Hari nyuma yo kwijundikwa n’abantu benshi bamushinjaga guhatana muri Afurika y’Epfo kandi ari Umunya-Nigeria.

Bivugwa ko Chidimma Vanessa Onwe Adetshina, yamaze kugezwa mu rukiko kugira ngo rutegeke ko yakwirukanwa muri Afurika y’Epfo mu gihe yaba atsinzwe.

Miss Chidimma yagaragaye mu rukiko rwa Cape Town Regional Court ku wa 9 Kamena 2026. Hari nyuma yo gutabwa muri yombi mu ntangiriro za 2025 ariko akaza gufungurwa asabwa kuva muri iki gihugu ariko akinangira.

Biteganyijwe ko muri Nyakanga 2026, Miss Chidimma azasubira kuburana.

Ubwo yahataniraga ikamba rya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, byavuzwe ko nyina wa Chidimma yamujyanye muri iki gihugu amuvanye muri Nigeria ari na ho yamubyariye.

Icyo gihe Nigeria yahise imuhamagaza inamuha ikaze ngo ahatane mu irushanwa rya Miss Universe Nigeria.

Amakuru avuga ko se w’uyu mukobwa akomoka muri Nigeria mu gihe nyina akomoka muri Mozambique.

Mu 2024 Miss Chidimma yahagarariye Nigeria mu irushanwa rya Miss Universe. Ni irushanwa ryari ribaye ku nshuro ya 73. Ryabereye muri Amerika ahitwa ’Arena CDMX’ mu Mujyi wa Mexique.

Nubwo atatwaye umwanya wa mbere icyo gihe, ariko yabaye igisonga cya mbere anaritsindiramo ikamba rya ’Miss Universe Africa and Oceania’.

Afurika y’Epfo ishaka kwirukana Miss Chidimma ku kabi n’akeza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages