00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afurika y’Epfo: Amafoto ya Nyampinga wagaburiye impfubyi yambaye uturinda ntoki yateje impaka

Yanditswe na Mukaneza M.Ange
Kuya 8 July 2017 saa 02:15
Yasuwe :

Amafoto ya Nyampinga wa Afurika y’Epfo, Demi-Leigh Nel-Peters, wagaragaye yambaye uturinda ntoki ubwo yagaburiraga impfubyi mu gace ka Soweto, akomeje kutavugwaho rumwe n’abakoresha imbuga nkoranyambaga aho bamwe batangiye kumushinja ivanguraruhu.

Ku wa Gatatu nibwo Nel-Peters yasuye ikigo cy’impfubyi cya Orlando West Community Centre mu Mujyi wa Ikageng, yitabiriye igikorwa cy’ubugiraneza kigamije kugaburira abana.

Amafoto yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uyu nyampinga ubusanzwe w’umuzungu, ari guhereza ibyo kurya umwana w’umwirabura yambaye uturinda ntoki.

Abantu batandukanye bashinje uyu nyampinga kwambara kuriya kuko atifuzaga gukora kumwirabura, babishimangira bamugaragaza akora ku mbwa n’abazungu intoki ze zitambaye ibizirinda.

Ibi ariko byamaganiwe kure n’iki kigo cy’impfubyi, aho umuvugizi wacyo Carol Dyantyi yabwiye BBC ko aribo babimusabye mu rwego rw’isuku, kandi n’abandi bose bagaburiye abana bari bazambaye.

Abinyujije ku rubuga rwe rwa Twitter, Nel-Peter nawe yavuze ko nta vanguraruhu yakoze, ahubwo byari mu buryo bwo kurinda abana bato kuba bafata amafunguro yanduye.

Ati “Abakorerabushake bose bari bahari bambaye uturinda ntoki, kubera ko twatekereje ko ari ko bikwiye gukorwa mu gihe ibyo turi gukora birebana n’amafunguro, ndetse turi no kugaburira abana bato.”

Umuvugizi we, Claudia Henkel yahise yohereza amafoto agaragaza Nel-Peters ari gukina n’abana kandi atambaye uturinda ntoki, nk’ikimenyetso cy’uko yabikoze mu rwego rwo kubarinda kurya amafunguro ahumanye.

Ibi ariko hari bamwe batabifashe nk’ukuri bahita batangiza hashtag ya #MissSAChallenge, aho bashyiragaho amagambo aninura isuku ya Nyampinga Nel-Peters, n’amafoto bambaye uturinda ntoki aho bitari ngombwa.

Nyampinga Nel-Peters yagaragajwe agaburira abana yambaye uturinda ntoki, n'ahandi akora ku mbwa ntatwo yambaye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages