Nyuma y’igihe agerageza ibiganiro byatuma agumana shene ya Youtube yashyiragaho ibihangano bye ariko bikanga, yafashe icyemezo cyo gufungura inshya ari nayo asaba abakunzi b’umuziki we gukurikira kugira ngo babashe kubona ibihangano bye.
Indirimbo ya nyuma Afrique aherutse gusohora ni iyitwa ‘Shadia’ yasohoye mu Ugushyingo 2023.
Kuva icyo gihe abakunzi b’umuziki ntibasiba kugaragaza ko banyotewe n’ibihangano bye, ndetse bamwe bagahera aho bavuga ko ari umunebwe.
Amakuru IGIHE ifite ni uko nyuma y’isohoka ry’iyi ndirimbo, ubwumvikane hagati ye na Real Pac wamufashaga ari na we wari waramuhaye shene ya YouTube yanyuzagaho ibihangano bye, bwaje kugenda gake.
Uku kutumvikana kwatumye Afrique yanga kongera kugira igihangano ashyiraho, hatangira ibiganiro byo kureba uko yakwegurirwa iyi shene yari asanzwe akoresha, ariko nabyo biranga biba iby’ubusa.
Nyuma y’umwaka bagerageza ibiganiro, amakuru ahari ni uko iyi shene ya Youtube Afrique aba yarayifunguye mbere ariko mu mezi ashize agira ikibazo cyo gufatirwa mu byaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, byatumye ajyanwa mu kigo ngororamuco aho akubutse ahita atangira kwisuganya kugira ngo atangire gushyira hanze ibihangano.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!