00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Afite ubuhanga bwihariye! Twumvane EP ya Neema Rehema uri mu mfura z’ishuri ry’umuziki ry’ u Rwanda

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 15 May 2024 saa 08:56
Yasuwe :

Umuhanzikazi Mutesi Neema Rehema[Neema Rehema], uri mu bakobwa batanu bari mu mfura z’ishuri ryisumbuye ry’Umuziki ryahoze ku Nyundo nyuma rikaza kwimukira i Muhanga; yashyize hanze Extended Play[EP] igizwe n’indirimbo esheshatu.

Uyu mukobwa ubusanzwe ubarizwa mu itsinda rya Sea Stars ariko akaba n’umuhanzi ku giti cye, iyi EP yayise “ ‘We’ Chapter 1”. Yabwiye IGIHE ko yatekereje kuyikora kuko yayifashe nk’itangiriro rishya ry’urugendo rwe rushya mu muziki.

Ati “Bajya bavuga ko nta mwana ukura ngo ahite yuzura ingombyi, rero gutangirira kur EP ntekereza ko ari ntambwe nziza yo gutangira urugendo. Ni nayo mpamvu tuhita tugaruka kw’ijambo ‘Chapter 1’ ivuze intambwe ya mbere mu rugendo rwanjye rwa muzika.’’

Reka twumvane indirimbo zigize iyi EP y’uyu mukobwa.

“Mfite Umugabo”

Iyi niyo ndirimbo ya mbere kuri iyi EP y’uyu mukobwa. Ivuga ku mubyeyi w’umugore. Uyu mukobwa avuga ko yayihimbye ashaka kugaragaza urukundo agaragariza abana be akabitangira mu bishoboka byose.

Ati “ Mba ndi kuvuga ku rukundo agirira abana be no guhora ahangayikiye urubyaro rwe.’’

“Wowe

Ivuga ku muntu cyangwa ku bantu bahora babeshya cyane ngo bakunde babonwe neza. Neema ati “Kandi mu byukuri isura waha umuntu ubicishije mu binyoma byanze bikunze igihe kiragera akazabyibonera ko ibyo wamubeshye n’ubundi bidahuye n’ukuri aba areba mu maso yawe.’’

Uyu muhanzikazi avuga ko aba avuga ku muntu wabeshyaga cyane, akaba yarayanditse nk’umucyaha ananamwibutsa ko kubeshya ntakiza kibirimo.

“Ihorere”

Iyi ni indirimbo ya gatatu kuri iyi EP. Neema Rehema yabwiye IGIHE ko ari inkuru mpamo igaruka ku mwana wakuze afatwa nabi.

Ati “Ni inkuru mpamo ivuga ku mwana wakuze akanafatwa nabi muri byinshi,bitewe n’uko se umubyara ntiyemeraga ko ari se mu byukuri, ibyo byose yaje kubimenya nyuma yaho nyina atabarutse akanisanga afite n’agakoko gatera SIDA. Rero yabayeho nabi cyane kuko narubanda bamufataga nk’igicibwa.’’

“Niwe”

Iyi ni indirimbo ya kane kuri iyi EP. Neema avuga ko ari indirimbo akunda cyane. Ivuga ku kuntu bamwe bagifite imyumvire y’uko umuntu wabyaye abakobwa gusa nta kidasanzwe aba yakoze, mbese bumva umwana w’umuhungu ariwe mwana.

Ati “Si mu Rwanda gusa bumva ko iyo babyaye abakobwa bumva bitabaciriye ishati iyo ugereranyije n’uko bamera iyo babyaye abahungu ubona ko binyuranye cyane niyo babyaye umuhungu. Rero kuri njye nizera ko umwana uwo ariwe wese ari umugisha rwose. Birantangaza cyane iyo umuntu yumva ko kubyara umukobwa aba agushije ishyano, nyamara mu bakomeye bari ku isi tuzi ntiwaburamo umutegarugori.’’

Avuga ko aba ari kwibutsa abantu icyo umukobwa ari koko. Icyo yashobora, uwo yaba we, aho yagera nyuma yibyo byose kandi umukobwa akaba n’umuntu bityo akaba akwiriye kubahirwa ibyo.

“WOWE[A.V]”

Iyi ndirimbo yitwa nk’iya kabiri Neema avuga ko ubutumwa burimo ari bumwe ariko zikaba zitandukaniye ku buryo zikozemo ndetse, n’abazikozeho.

Ati “Iya kabiri yakozwe na Mabano Igor benshi bazi nk’umuhanzi rero naramwegereye kuri iyo ndirimbo kuko nashakaga gukora ikintu nkunze kandi nifuza ko abantu bazisangam, umuntu wanje mu mutwe niwe kuko nizeraga ko yabasha gukora ibyo nifuzaga ko rubanda bakumva nkanizera ko yagikora neza.’’

Iyi wowe ya gatanu avuga ko itandukanye n’iyo Igor Mabano yakoze. Iyi yo yakozwe na Top Hit. Ati “Nayibashyiriyeho nayo nk’umuntu ukunze cyane abantu bazumva ino EP.’’

“Umubiri”

Niyo ndirimbo ya nyuma kuri iyi EP Neema avuga ko ari indirimbo ivuze byinshi kuri we. Ati “Iyindirimbo ivuze byinshi kuri njye, nizere ko izanabwira byinshi uwumva. Baca umugani mu Kinyarwanda ngo ubwira uwumva ntavunika, rero nizera ko bazumva bakagira icyo bakuramo ubwabo.’’

Iyi ndirimbo mu myandikire yayo uyu mukobwa yafashijwe n’umusizi Tuyisenge, uri mu bahanga mu busizi mu Rwanda ukunze no kuruserukira ku ruhando mpuzamahanga.

Neema Rehema ni umwe mu bakobwa b'abanyempano mu muziki nyarwanda
Neema amaze imyaka isaga irindwi mu muziki ariko ntabwo yaherukaga gushyira hanze ibihangano bishya
Uyu mukoobwa avuga ko EP nshya ye ari itangiriro rishya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .