00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adrien Misigaro na Richard Ngendahayo bageze muri Australie

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 8 September 2026 saa 04:50
Yasuwe :

Abahanzi bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda, Richard Nick Ngendahayo na Adrien Misigaro, bagiye guhurira mu bitaramo bitatu bazakorera muri Australie, ndetse bamaze kugera muri iki gihugu.

Aba bahanzi basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze kugera muri Australie bategerejwe mu gitaramo bazahuriramo kizabera mu Mujyi wa Brisbane ku wa 12 Nzeri 2026 babone gukomereza mu kizabera i Melbourne ku wa 19 Nzeri 2026 basoreze ibitaramo byabo i Sydney ku wa 26 Nzeri 2026.

Nadine Shema, uri gutegura ibi bitaramo afatanyije n’umugabo we bahuriye muri sosiyete ‘Millennium Investment &Consulting’ aherutse kubwira IGIHE ko ari igitekerezo bise ‘African Gospel Echoes’ kigamije guhuza Abanyafurika n’inshuti zabo binyuze mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana.

Richard Ngendahayo utegerejwe muri ibi bitaramo, azabivamo atangira imyiteguro y’icyo agomba gukorera mu Rwanda mu Ugushyingo 2026.

Ni umuhanzi wamamaye mu ndirimbo nka "Yambaye Icyubahiro", "Mbwira Ibyo Ushaka", "Ibuka", "Gusimba Umwonga", "Si Umuhemu", "Ijwi Rinyongorera", "Sinzakwitesha", "Wemere Ngushime" n’izindi nyinshi.

Umwaka ushize Richard Nick Ngendahayo yakoreye igitaramo cy’amateka muri BK Arena.

Adrien Misigaro uzafatanya na Richard Nick Ngendahayo azwi cyane mu ndirimbo nka "Ntacyo Nzaba", "Niyo Ndirimbo", "Nkwite Nde", "Nkurikira" na "Buri Munsi" ndetse yanakoranye n’abahanzi bakomeye barimo Meddy, The Ben, Israel Mbonyi na Gentil Misigaro.

Adrien Misigaro na Richard Ngendahayo bageze muri Australie

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages