Uyu munya-Nigeria utuye mu Bwongereza, azwi cyane nk’umunyamakuru ufite abafana benshi, ariko akaba n’umuhanga mu kumenyekanisha ibihangano by’abahanzi by’umwihariko mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza ndetse n’iwabo.
Bijyanye n’uko ari isoko rikenewe ku ndirimbo ‘Pom Pom’ Bruce Melodie yakoranye na Joel Brown na Diamond, ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd bwatumijeho uyu munyamakuru mu biganiro byo kuzabafasha kuyimenyekanisha.
Adesope Olajide ategerejwe i Kigali mu gihe ubuyobozi bwa 1:55AM Ltd bwo buhamya ko iyi ndirimbo ikijya hanze, Bruce Melodie n’abahanzi bakoranye bashobora guhita berekeza mu Bwongereza mu bikorwa byo kuyimenyekanisha.
Adesope ni umwe mu banyamakuru b’imyidagaduro bubashywe n’abahanzi bakomeye muri Afurika cyane ko ari umwuga amazemo imyaka irenga 20 dore ko yawutangiriye i Londres mu 2003.
Yakorewe bwa mbere kuri radiyo N-Power FM i Londres. Nyuma yaje kwinjira muri Voice of Africa Radio i Londres.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2014, yerekeje kuri ‘Vox Africa TV UK’ aho yayoboraga ikiganiro ‘Live at Battersea’.
Yanabaye umushyushyarugamba w’ikiganiro ‘Nolly Afrobeats’ cyacaga kuri Nollywood Movies Sky 329. Ariko kandi ni umunyamakuru w’inkuru z’imikino kuri ‘Ben Television’ mu kiganiro ‘ABC Sports’.
Mu 2014, Adesope yabaye umushyushyarugamba w’icyumweru w’Ikiganiro cy’umuziki cyitwaga "Afrohits on The Beat" kuri radiyo The Beat London 103.6FM, umwanya yamazeho imyaka icumi.
Kugeza ubu uyu mugabo yatangije ikiganiro ‘The Afrobeats Podcast’ yatangiye mu 2020.
Benshi mu bahanzi bo muri Nigeria n’abandi bakomeye muri Afurika bifuza kumenyekanisha umuziki wabo mu Bwongereza niwe bacaho akabafasha muri urwo rugendo amazemo imyaka irenga 20.
Amakuru IGIHE ifite ahamya ko indirimbo Pom Pom ya Bruce Melodie, Joel Brown na Diamond izajya hanze hagati y’icyumweru cya nyuma cya Kanama 2025 ndetse n’ibyumweru bibiri bya mbere bya Nzeri 2025.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!