00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Adesope, inkingi mwikorezi mu mushinga w’indirimbo izahuza Bruce Melodie na Yemi Alade

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 19 January 2026 saa 04:45
Yasuwe :

Mu minsi ishize, Bruce Melodie yatangaje ko nyuma yo gusohora indirimbo ye n’abarimo Diamond na Joel Brown, abarimo Yemi Alade bahise batangira kumusaba ko bazakorana indirimbo.

Byavugwaga ko Yemi Alade yoherereje umushinga w’indirimbo Bruce Melodie ngo yumve niba yayishyiramo igitero cye bakanaganira uko bakorana.

Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Kenny Mugarura Umuyobozi wa 1:55 AM Ltd ireberera inyungu Bruce Melodie yavuze ko imirimo yo gukora iyi ndirimbo irimbanyije.

Ati “Nibaza ko na Bruce Melodie yamaze kumwoherereza umushinga wa mbere yashyizemo igitero cye […] icyizere cy’uko iboneka vuba kirahari kuko icyiza yaba we cyangwa uwaduhuje na we ubushake burahari.”

Ku rundi ruhande ibyo benshi batamenye ni uko Adesope Olajide ari we wahuje aba bahanzi ndetse ari na we ukomeje gusunika kugira ngo uwo mushinga ugerweho.

Iyi ndirimbo kimwe n’izindi zirimo iyo bakoranye na Diamond na Joel Brown, Kenny Mugarura yavuze ko ziri gukorwa mu murongo mushya bihaye wo gukora umuziki usohoka hanze y’Igihugu mu rwego rwo kumenyekanisha u Rwanda nk’igihugu cy’imyidagaduro.

Ati “Hari ukuntu ab’ahandi batubona mu ishusho y’abantu bafite Umujyi usukuye, bafite ubuyobozi bwiza [...] Ariko ugasanga ntibajya batubona mu ishusho y’imyidagaduro […] ndabizi ko tudashobora kubyubaka ku ndirimbo imwe ariko nibidusaba n’ijana tuzazikora ariko iyo shusho tuyitange kandi tuyihe u Rwanda.”

Uyu murongo wo gukora indirimbo zimenyekanisha u Rwanda ku ruhando mpuzamahanga, Kenny Mugarura yemeza ko ari wo bihaye kandi bafite icyizere ko bazagera ku ntego yabo.

Kenny Mugarura niwe wahishuye ko Adesope yagize uruhare mu guhuza Bruce Melodie na Yemi Alade bari gukorana indirimbo
Adesope ubanza iburyo niwe wahuje Bruce Melodie na Yemi Alade bitegura gukorana indirimbo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages