00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Car Free Day: Abiganjemo ibyamamare bakanguriye abantu kureka inzoga z’ibyuma (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 August 2026 saa 12:31
Yasuwe :

Abiganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro nyarwanda bitabiriye siporo rusange yabaye kuri iki Cyumweru, tariki ya 9 Kanama 2026, yanakorewemo ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zizwi nka ‘ibyuma’.

Ni siporo rusange yitabiriwe n’abarimo Rocky Kimomo, Patycope, Saranda, Clapton Kibonge, Madedeli, Burikantu na Buringuni, Fally Merci n’abandi banyarwenya barimo abo muri Gen-Z Comedy ndetse n’abandi batandukanye.

Uretse kwitabira iyi siporo rusange, bamwe mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro nyarwanda bari bambaye imyambaro iriho ubutumwa bwo gukangurira abantu kwirinda ibisindisha, bagaragaza ko bahisemo kubaho ubuzima buzira ibyangiza umubiri.

Bubinyujije ku mbuga nkoranyambaga, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bwatangaje ko siporo rusange, izwi nka ‘Car Free Day’, iba kabiri mu kwezi, ikaba igamije gufasha abatuye Umujyi wa Kigali kugira ubuzima bwiza.

Buti “Kuri iki Cyumweru, twabyukiye muri siporo rusange ‘Car Free Day’ iba kabiri mu kwezi igamije gufasha abatuye mu Mujyi wa Kigali n’abawugendamo kugira ubuzima bwiza.”

Bwakomeje bugaragaza ko iyi siporo rusange yari ifite umwihariko wo gukomeza ubukangurambaga bwo kurwanya inzoga zitujuje ubuziranenge.

Buti “Kubera ko ubuzima bwiza bujyana n’ibinyobwa dufata, abitabiriye siporo twese hamwe twazamuye ijwi ryacu twamagana inzoga n’ibindi binyobwa bitujuje ubuziranenge, tugira tuti #HeheNicyuma.”

Ubu bukangurambaga bwatangiye nyuma y’uko hamaze gufungwa inganda nyinshi zakoraga inzoga zizwi zitujuje ubuziranenge, ndetse n’izavaga hanze zikaba zarahagaritswe kwinjira mu gihugu.

Uretse gufunga izo nganda no guhagarika kwinjiza izo nzoga mu Rwanda, abakora cyangwa abacuruza ibinyobwa bitujuje ubuziranenge, cyane cyane abafatiwe mu bikorwa binyuranyije n’amategeko, na bo bakomeje gukurikiranwa n’inzego zibishinzwe.

Patycope na Danizzo bati 'Sober Ghee'
Kadaffi uzwi cyane mu mwuga wo gufotora nawe yari yitabiriye iyi siporo rusange
Abarimo Fally Merci, Patycope na Ravanelly muri siporo rusange
Ravanelly ari mu bitabiriye siporo rusange
Fally Merci watangije Gen-Z Comedy yari mu bitabiriye iyi siporo rusange
Rocky Kimomo na Madedeli bakoranye siporo rusange n'abanya-Kigali
Saranda azwi cyane muri sinema nyarwanda
Siporo rusange yo kuri iyi nshuro yitabiriwe n'ibyamamare binyuranye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages