00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abiganjemo abakinnyi ba filime batabaye Mitsutsu uherutse gupfusha murumuna we (Amafoto)

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 9 August 2026 saa 09:33
Yasuwe :

Abiganjemo abafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda, by’umwihariko muri sinema, batabaye umunyarwenya Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, washyinguye murumuna we Misago Desire uherutse kwitaba Imana afite imyaka 26.

Mu batabaye Mitsutsu washyinguye murumuna we mu Karere ka Ngoma kuri uyu wa 9 Kanama 2026, harimo Clapton Kibonge, Nyaxo, Junior Giti, Bamenya, Killaman, Captain Regis n’abandi benshi bafite amazina akomeye muri sinema nyarwanda.

Ku wa 6 Kanama 2026 ni bwo Kazungu Emmanuel, uzwi nka Mitsutsu, yatangaje ko murumuna we Misago Desire, wari umaze imyaka ibiri arwaye, yitabye Imana. Urupfu rwe rwamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 6 rishyira ku wa 7 Kanama 2026.

Inkuru y’uburwayi bw’uyu musore yari imaze igihe ivugwa cyane mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga, cyane cyane nyuma y’uko Mitsutsu atangiye gushaka ubufasha kugira ngo abashe kubona ubushobozi bwo kumuvuza.

Misago Desire yamaze imyaka ibiri arwariye mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK, nyuma aza kujyanwa mu Bitaro bya Gisirikare i Kanombe, ari na ho yaje kugwa.

Byari agahinda mu muhango wo guherekeza murumuna wa Mitsutsu washyinguwe i Ngoma
Junior Giti na Clapton Kibonge batabaye Mitsutsu
Bamenya na Killaman bari mu batabaye Mitsutsu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages