00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abazaririmba muri ‘Grammy Awards 2025’ bamenyekanye

Yanditswe na Kangabe Nadia
Kuya 30 January 2025 saa 06:40
Yasuwe :

Abahanzi bakomeye barimo Shakira, Billie Eilish, Charli xcx, na Sabrina Carpenter bari mu bazataramira abazitabira ibirori bizatangirwamo ibihembo bizwi nka ‘Grammy Awards 2025’ bizatangwa ku nshuro ya 67.

Abo bahanzi batangajwe na ‘Recording Academy Awards’ itegura ikanatanga ibihembo bya mbere mu muziki mpuzamahanga, nyuma yo kwemeza ko ibi birori bitazasubikwa kubera inkongi yibasiye Umujyi wa Los Angeles.

Abahanzi barimo abasanzwe bafite amazina akomeye mu ruganda rw’imyidagaduro barimo nka Shakira, Billie Eilish, na Charli xcx.

Abandi bahagaze neza muri iyi minsi na bo bemeje ko bazaririmba muri ibi birori byo gutanga ibihembo barimo nka Sabrina Carpenter, Doechii na Teddy Swims.

Ibi bihembo bizatangwa ku wa 02 Gashyantare 2025 bizabera muri Crypto.com Arena yo mu Mujyi wa Los Angeles muri Leta ya California.

Recording Academy Awards kandi yanatangaje ko yamaze kwitanga miliyoni 3$ zo gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’inkongi yashegeshe Umujyi wa Los Angeles.

Ni mu gihe kandi bitangazwa ko n’amafaranga azakusanywa muri ibi birori na yo azahabwa iyi miryango yazahajwe n’iki kiza cyibasiye Amerika.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages