Cyitabiriwe ku rwego abagiteguye batari biteze dore ko abakerewe bagiye kwishakira intebe abandi bagikurikira bahagaze kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa ine n’igice z’ijoro.
Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome; Massamba Intore, Jules Sentore, Ndayizeye Emmanuel uzwi nka Nick Dimpoz n’umufasha we Aline Kayigemera Sangwa, Umunyarwenya Etienne , Willy Ndahiro, Iradukunda Bertrand n’abandi bazwi bari bitabiriye.
Igitaramo cyatangijwe n’umutagara w’ingoma wavugijwe n’abana bato b’itsinda Nyundo Kids Drummers bakomye imirishyo itandakunye bagira bati “Turi bato batari gito.”
Itorero Inyamibwa rya AERG ryahise rikurikiraho. Ryataramiye abitabiriye iki gitaramo bagira bati “U Rwanda rwejeje Imana rwareze neza.”
Bamwe mu banyuze muri iri torero mu rwego rwo kwishimira intambwe abo basigiye iri torero bagezeho bagiye ku rubyiniro bataramira abaje gushyigikira barumuna babo.
Muri iki gitaramo kandi hashimiwe abantu batandukanye barimo Umukuru w’Igihugu , intwari zitangiye u Rwanda, n’ingabo za FPR zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abandi bashimiwe barimo Massamba Intore, Mariya Yohana, Cecile Kayirebwa, Muyango , Nyiranyamibwa Suzanna, ku burere bwiza batanze ku bakibyiruka binyuze mu bihangano byabo ndetse ubu bakaba bakomeje gushyigikira umurage basigiwe.
Abagize Itorero Inyamibwa bakinnye umukino werekana imirimo imwe n’imwe y’abanyarwanda bakina berekana uburyo bari batunzwe n’ubuhinzi, korora inka, uburobyi, uko abakobwa batozwa gukora isuku, kujya kuvoma, abahungu bakajya gusarura, gutashya n’ibindi bitandukanye.
Nyuma y’uyu mukino abagize iri torero bakomereje ku mukino werekana ibyagezweho mu Rwanda bavuga ko rwejeje Imana. Berekanye inyubako ya Kigali Convention Centre, RwandAir, Ingagi zo mu Birunga , gahunda yo Kwita Izina, ikiraro cyo mu Kirere muri Nyungwe na gahunda Visit Rwanda.
Ku musozo w’iki gitaramo hatanzwe ibihembo kuri bamwe bizigamiye bakigera mu gitaramo binyuze mu Ikigega RNT Iterambere Fund. Ni ibihembo byatanzwe na Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Dr Ngabitsinze Jean-Chrysostome.
Iri torero ryatangijwe mu 1998. Ryatangiye gutumirwa mu bitaramo bwa mbere mu 2009, rijya hanze y’u Rwanda mu 2012 ubwo ryari ritumiwe muri Kenya.
Amafoto Nezerwa Salomon
Video : Sage Aggee Igena



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!