00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abategura Miss Rwanda bamaganye abibasiye Uwase wavuze uko yasambanyijwe akiri umwana

Yanditswe na Nsengiyumva Emmy
Kuya 29 January 2020 saa 09:43
Yasuwe :

Mu minsi ishize umwe mu bakobwa bari guhatanira ikamba rya Miss Rwanda mu 2020 Uwase Aïsha, yaratinyutse avuga ku ihohoterwa yakorewe akiri umwana w’imyaka itandatu, ubwo yasambanywaga n’umukozi w’iwabo.

Ubu buhamya yatanze bwatumye hari abamwibasira ku mbuga nkoranyambaga bamushinja kuba yarabutanze mu rwego rwo gushakisha amajwi.

Uwitwa Patrick Ruhima yanyuze kuri Instagram agira ati “Urashaka amanota nabi kuko ibyo si ibintu byo kuvugwa, umenye ko uzagira umuryango kandi nk’umwana wawe azabona ibi, wibaza azabifata ate koko? tujye tumenya ubwenge gusa wihangane ndemera ko wabihisha abandi utabivugiye ahantu nkaha gusa biteye agahinda abagabo bisubireho.”

Uwiyise Ipman Clement nawe yagize ati “Ubwo se iyo adafatwa ku ngufu aba yitwaje iyihe kata”. Aba kimwe n’abandi bavuze nabi uyu mukobwa bamaganywe n’Ubuyobozi bwa Miss Rwanda.

Mu itangazo banyujije ku mbuga nkoranyambaga bagize bati “Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwamenye ko hari abantu bibasiye umwe mu bahatanira ikamba cyane cyane binyuze ku mbuga nkoranyambaga bamuhora ko yatinyutse gutanga ubuhamya bw’ibyamubayeho agasambanywa afite imyaka itandatu.”

“Turagaya buri wese wibasiye uyu mukobwa amuhora ihohoterwa rishingiye ku gitsina yahuye naryo, twifatanyije nawe ndetse na buri wese wahuye n’iki kibazo.”
Ubuyobozi bwa Miss Rwanda bwibukije abantu ko mu ntego zabo harimo gufasha abakobwa kugira ubushobozi bwo kurwanya ikibi cyose harimo n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina cyangwa guceceka k’uwahohotewe kimwe no kubafasha gukurikira inzozi zabo bakiteza imbere.

Usibye abategura Miss Rwanda, abandi bantu banyuranye bashimye ubutwari uyu mukobwa yagize, bavuga ko abakorewe ihohoterwa badakwiye guceceka.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE mu minsi ishize, Uwase yashimangiye ko atatanze ubu buhamya ngo agirirwe impuhwe, ahubwo ari umwanya yabonye wo gufasha abana bakiri bato cyangwa bakuru babicecetse, bakumva ko kwitinyuka bakavuga ibyababayeho ari umuti womora.

Uwase yavuze ko yatorwa nka Miss Rwanda cyangwa adatowe bitazamubuza gukomeza umushinga we wo gukangurira abahuye n’ihohoterwa nk’irye gutinyuka kubivuga aho kubihishira.

Kuva yatangira kuvuga ibyamubayeho yakiriye ubutumwa bw’abantu batandukanye bahuye n’ikibazo nk’icye bagiye bamusaba ko baganira, akabona ko ari ikibazo gikwiriye kwitabwaho.

Uwase ni umwe mu bakobwa basubiye muri Miss Rwanda mu 2020 nyuma y’uko 2019 nabwo yari yitabiriye ntahirwe, ibyo we yise ko atari yiteguye neza.

Muri Nzeri 2018 yari i Rusizi aho yahataniraga kwerekana impano ye mu bijyanye n’imideli mu irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi.

Icyo gihe yaciye imbere y’Umunyamideli, Sonia Mugabo; Umuhanzi Bruce Melodie; Umunyarwenya Ntarindwa Diogene ‘Atome’, Umuhanzi Mani Martin n’Umunyabugeni, Kibibi Jean de Dieu.

Yerekanye ubuhanga bwe mu mideli ariko ntiyabasha kubona ‘YEGO’ nibura enye zasabwaga kugira ngo akomeze mu cyiciro gikurikiraho.

Akimara kubura aya mahirwe yaraturitse ararira, ariko bitewe n’imiterere y’irushanwa, Umunyamakuru Nzeyimana Luckman uzwi nka Lucky, wakusanyaga ibihe by’ingenzi byaranze irushanwa, wari wanakurikiye uko yiyerekanye, amuha ‘YEGO’ yemererwaga n’amategeko abona gukomeza mu cyiciro gikurikiraho ahandi abyitwaramo neza agera ku cyiciro cya nyuma.

Ikiganiro na Uwase Aïsha wahishuye ko yasambanyijwe afite imyaka itandatu

Uwase Aïsha mu 2019 ubwo yari yitabiriye Miss Rwanda bwa mbere ntabashe guhirwa
Uwase Aïsha ari muri 54 bahatanira kwinjira muri 20 bazajya mu mwiherero wa Miss Rwanda 2020

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages