00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatangabuhamya bane barangajwe imbere na Cassie wakundanye na Diddy bazamushinja mu rubanza rwe

Yanditswe na Uwiduhaye Theos
Kuya 4 May 2025 saa 07:59
Yasuwe :

Cassie Ventura, umuririmbyi akaba n’umukunzi wa kera wa Sean “Diddy” Combs, agiye kuba umutangabuhamya ukomeye cyane mu rubanza ruregwamo Diddy ku byaha bikomeye birimo ihohotera rishingiye ku gitsina icuruzwa ry’abantu mu bikorwa by’urukozasoni n’ibindi.

Ubuhamya bwa Cassie bwitezweho kuba ingenzi cyane mu kurushaho gusobanura ibyo Diddy akekwaho. Mu buhamya bwe mu minsi yashize, yavuze ko Diddy yamufataga ku ngufu, akanategura ibikorwa byiswe “freak offs” aho yazanaga abagabo kugira ngo baryamane na we ku gahato, byose abitegetswe na Diddy mu gihe cy’imyaka igera ku 10 bakundanye.

Cassie yari yaratanze ikirego mu Ugushyingo 2023, ariko nyuma byarangiye we na Diddy bumvikanye mu buryo bw’amasezerano y’ibanga.

Nubwo bimeze bityo, icyo kirego cyabaye intandaro yo gutuma abandi bagore batatu bashinja Diddy ibintu bisa, bikurikirwa no gukorwa kw’ibikorwa by’iperereza aho FBI yasatse inzu ze ziri Los Angeles, New York na Miami. Raporo zigaragaza ko Cassie yafashije mu gutanga amakuru yatumye haboneka impamvu zihagije z’iperereza.

Mu bimenyetso bikomeye bizakoreshwa mu rubanza harimo na n’amashusho yasohowe na CNN agaragaza Diddy akubita Cassie mu cyumba cyo muri hoteli mu 2016. Nubwo Diddy yasabye imbabazi ku mugaragaro, abamwunganira bavuga ko ayo mashusho yahinduwe.

Cassie ni umwe mu batangabuhamya bane bazatanga ubuhamya, ariko we ni we wenyine uzabikora atihishe cyangwa adakoresheje izina ry’ibanga. Ibi bitandukanye n’abandi bazatanga ubuhamya batagaragaza amazina yabo. Cassie yatangiye gukundana na Diddy mu 2007 kugeza mu 2018 batandukanye.

Uru rubanza rwitezweho gukurikirwa cyane ku rwego mpuzamahanga bitewe n’uko ruregwamo umuntu uzwi cyane mu muziki, ruzatangira kuri uyu wa Mbere tariki 5 Gicurasi 2025.

Diddy yakundanye na Cassie mu gihe kijya kungaa n'imyaka 10
Cassie Ventura wakundanye na Diddy ari mu bantu bane bazamushinja

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .