Ku wa Mbere tariki 20 Werurwe 2023, nibwo urukiko rwo muri Leta ya Florida rwahamije icyaha aba basore batatu Michael Boatwright, Dedrick Williams na Trayvon Newsome cyo kwica barashe umuraperi XXX Tentacion muri Kamena 2018.
Amakuru dukesha BBC avuga ko aba basore uko ari batatu bahamijwe ubwicanyi bwo ku rwego rwa mbere ndetse bashobora guhanishwa igifungo cya burundu.
Umwaka ushize nibwo hafunzwe Robert Allen wagize uruhare mu rupfu rw’uyu muraperi aza no gutanga ubuhamya kuri abo bagenzi be batatu hanaherewe ku mashusho yafashwe na camera zo ku muhanda zagarageje ko XXX Tentacion yibasiwe n’abasore babiri bamwambura igikapu cyari kirimo amafaranga bahita bamurasa.
Tariki 18 Kamena 2018 ni bwo umuraperi XXX Tentacion yarashwe ku manywa y’ihangu mu mujyi wa Plantation wo muri Leta ya Florida.
Yapfuye amaze kumenyakana mu muziki ku myaka ye 20 gusa, icyo gihe akaba yari amaze gushyira hanze indirimbo zakunzwe nka ‘Infinity’, ‘BAD’ n’izindi.



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!