Iyi Cypher irimo abasore batandukanye; Glory Majesty, Long Jay, Redink, Mazimpaka Prime, Racine, WhiteMonkey na Villain. Yakorewe muri Coffee mu buryo bw’amajwi n’amashusho na Kina Beat ndetse na Ellkojo.
Ellkojo wahurije hamwe aba baraperi, yabwiye IGIHE ko ari igitekerezo yagize kubera ko gukora Cypher atari ibintu bikunze gukorwa cyane mu Rwanda, aho abaraperi bashobora guhurira mu ndirimbo buri wese agashyiramo imirongo atiriwe afata umwanya wo kwandika.
Ati “Hari iyo twabanje gukora bwa mbere abantu barabikunda. Mu 2019 nabwo dukora indi twahurijemo abaraperi batandukanye, nabwo abantu barabyishimira, rero twafashe umwanzuro wo kujya nibura buri mwaka dukora ‘Cypher’ imwe tukereka abanyarwanda impano nyinshi zirenzwa ingohe.”
Racine ugaragara muri iyi cypher ni umwe mu bahanzi bari kwitwara neza muri iki gihe muri Hip Hop mu Rwanda. Ubusanzwe yitwa Kamatali Thierry, yavutse mu 1996.
Uyu muhanzi ukizamuka avuga ko mu mwaka wa 2013 yatangiriye umuziki mu matsinda atandukanye gusa akabona aho kuzamuka ahubwo umuziki we ukura nk’isabune, nyuma yo kubona ko akomeje gutera intambwe asubira inyuma yafashe umwanzuro wo gutangira gukora indirimbo ku giti cye.
Mu bahanzi uyu musore afata nk’icyitegererezo avuga ko mu Rwanda akunda cyane Byumvuhore wamenyekanye mu bihe byo hambere, muri Afurika agakunda umuraperi Sarkodie naho muri Amerika akemera cyane Kendrick Lamar nawe umenyerewe mu njyana ya Hip Hop.
Yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise ‘Agahugu’, ni n’umwe mu bamaze iminsi bari guca ibintu mu ndirimbo yitwa ‘Wa Waki’.
Red Ink nawe ugaragara muri iyi ndirimbo ubusanzwe yitwa Arafat Gafaranga yavutse mu 1988. Yatangiye gukora umuziki mu 2010. Avuga ko afite intego yo guteza imbere Hip Hop nyarwanda.
Glory Majesty, ubusanzwe yitwa Kagame Rajab Bin Mariam. Yavutse mu 1995, atangira umuziki mu 2010, aba mu itsinda ryitwaga Heavy Gangs ryaje gutatana buri wese agakomeza gukora ku giti cye.
Avuga ko indirimbo abantu bamwe bamumenyeyeho ari iyitwa ‘Rap Kung Fu’ yagiye hanze mu 2019. Intego ye avuga ko ari ukubwira abantu ibyo amatwi yabo akeneye.
Mpazimpaka Prime ukunze kwiyita Che Guevara ufite imyaka 25, ni umwe mu banyempano bahambaye bari muri iyi ndirimbo ndetse yihariye ku kuba mu kurapa kwe akoresha amagambo yiganjemo icyongereza akurikiranya mu buryo bunyura benshi.
Avuga ko umuziki n’ubwo atavuga ko umaze kumugeza ku rwego ruhambaye nibura amaze kwiyishyurira kaminuza kubera gukora Hip Hop.
Indirimbo Prime amaze gukora kugeza ubu agiye kuzibara byamutwara igihe, iyo ubimubajije agusubiza ko ‘nawe atazi umubare’. Uyu musore yakuze akunda kuririmba mu Cyongereza ariko n’Ikinyarwanda ajya akiririmbamo rimwe na rimwe.
Long Jay, we ubusanzwe yitwa Bicamumpaka Joie Emmanuel. Yavutse mu 1996. Yatangiye umuziki mu 2010. Uyu musore ari kwitegura gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Umuhungu from no where’.
Villain, ubusanzwe yitwa Nahimana Jean D’Amour. Yavutse mu 1995. Avuga ko indirimbo yavuga ko azwimo ari iyitwa ‘Stereotype’. Intego afite ni ukwagura imbibi mu muziki we ndetse no gushimisha abakunzi b’umuziki nyarwanda.
Reba Cypher, Ell Kojo yahurijemo abasore bafite impano mu kurapa bakizamuka uyu mwaka
Reba iyo bari bakoze umwaka ushize



















TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!